Mu mukino wahagaze iminota 20, APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Musanze FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Ronald Ssekiganda na William ToguiMel.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye umunsi wa 24 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 aho imikino ibiri yari yabanje Bugesera FC yatsinze Gasogi United 1-0 mu gihe Rutsiro FC yanganyije na Etincelles ubusa ku busa.

APR FC yari yakiriye Musanze FC yayitsinze 3-2 mu mukino ubanza, yashakaga kureba ko yakwihimura nayo ikaba yatsinda uyu mukino kuko yari no guhita ifata umwanya wa mbere.

APR FC ikaba yari yagaruye Seidu Yussif Dauda wari umaze iminsi mu bihano ndetse akaba yari yanabanje muri 11.

APR FC yatangiye umukino ishaka igitego hakiri kare maze ku munota wa gatanu, Memel Dao atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu arawufata.

Mu minota 20 ya mbere y'umukino, APR FC yari yihariye umupira ariko itarabasha kurema uburyo bufatika.

Ku munota wa 19, Cheikh Djibril Ouattara yiherewe umupira n'abakinnyi ba Musanze FC ariko awuterana igihunga unyura hejuru y'izamu.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 28 waje guhagarara kuko amatara muri Stade yazimye.

Iki kibazo cy'amatara kikaba cyamaze iminota 20 yose abona kongera kwaka, umukino urakomeza.

Ku munota wa 37, Cheikh Djibril Ouattara akaba yahinduye umupira mwiza ariko Denis Omedi ashyizeho umutwe ujya hejuru y'izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri kigitangira, Dauda yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

APR FC yabonye penaliti ku munota wa 51 ku ikosa ryakorewe Cheikh Djibril Ouattara ayiteye arayihusha kuko yayiteye hejuru y'izamu.

APR FC yari yashatse igitego yaje kukibona ku munota wa 70 cyatsinzwe na Ronald Ssekiganda ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe Raouf Memel Dao.

APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka igitego cya kabiri aho Ruboneka Bosco yasimbuye Seidu Yussif Dauda, Hakim Kiwanuka agasimbura Denis Omedi, Mamadou Sy asimbura Cheikh Djibril Ouattara mu gihe Mugisha Gilbert yasimbuye Memel Dao.

Bagiye barema uburyo butandukanye ariko kububyaza umusaruro bibaza kugorana aho byasabye umunota wa nyuma aho William Togui Mel yatsinze igitego ku ishoti rikomeye nyuma y'umupira Kiwanuka yahinduye mazeMugisha Gilbert akozaho umutwe, undi ahita ashyira mu rushundura. Umukino warangiye ari 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 46, A l Hilal SC 45, Al Merrikh 44.

Gahunda y'umunsi wa 24 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026

Gasogi United 0-1 Bugesera FC
Rutsiro FC 0-0 Etincelles FC
APR FC 1-0 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026

AS Muhanga vs Mukura VS
Kiyovu Sports vs AS Kigali
Gorilla FC vs Marines

Ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026

Gicumbi FC vs Police FC
Rayon Sports vs Al Merrikh SC



Source : http://isimbi.rw/mu-mukino-wahagaze-iminota-20-apr-fc-yafashe-umwanya-wa-mbere-itsinze-musanze.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)