Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko iri mu biganiro n'ikipe ya Al Hilal SC byo gushyiraho imikoranire ishobora kumara igihe kirekire, igamije guteza imbere umupira w'amaguru ku mpande zombi.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko ibi biganiro biri kugenda neza, kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro ufatika mu guteza imbere impano z'abakinnyi ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y'aya makipe yombi afite izina rikomeye mu Karere.
Yagaragaje ko Al Hilal yatanze igitekerezo cy'uko imikino izahuza aya makipe yakinirwa kuri Stade Amahoro, ku buryo yaba umunsi wihariye w'imyidagaduro ku bakunzi b'umupira w'amaguru. Iki gitekerezo ngo cyakiriwe neza kuko gishobora gutuma abafana babona imikino myinshi ku munsi umwe.
Murenzi yavuze kandi ko abafana ba Rayon Sports basanzwe bakunda cyane Al Hilal, bityo ko bazabona amahirwe yo kuyishyigikira mbere yo gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu mukino uzabahuza na Gasogi United.
Yagize ati, gahunda ni uko abafana bazatangira bashyigikira Al Hilal saa kumi n'ebyiri, hanyuma bagakurikizaho umukino wa Rayon Sports, bityo icyumweru cy'Abarayon kikazarangira mu byishimo mu buryo bw'imyidagaduro.
Ibi biganiro nibiramuka bigezweho, bizaba ari intambwe ikomeye mu kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda no mu Karere muri rusange.




Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-igiye-kugirana-ubufatanye-burambye-na-al-hilal/