Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamerika wamamaye mu mikino njyarugamba no muri sinema, Chuck Norris, yitabye Imana ku myaka 86 nk'uko byemejwe n'umuryango we.

Mu itangazo washyize ku rubuga rwa Instagram, umuryango we wavuze ko utewe agahinda no kubura uyu mugabo wari umaze imyaka myinshi ari icyitegererezo ku bakunzi b'imikino njyarugamba n'amafilime yiganjemo imirwano.

Bagize bati 'Chuck Norris yabayeho ubuzima burangwa n'ukwizera, intego n'urukundo rukomeye yakundaga abo mu muryango we.'

Bakomeje bavuga ko ibikorwa bye, imyitwarire n'ubugwaneza byatumye atera imbaraga abantu benshi ku Isi kandi asiga umurage ukomeye.

Chuck Norris yavukiye muri Leta ya Oklahoma mu 1940, yinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto.

Igihe yari mu butumwa muri Koreya y'Epfo ni bwo yatangiye kwiga imikino njyarugamba, aza no kuyigiramo ubuhanga bukomeye kugeza abaye umwe mu bakinnyi b'icyamamare muri karate mu myaka yo mu 1960.

Kwamamara kwe muri sinema byatangiye cyane nyuma yo guhura na Bruce Lee, banakina filime yakunzwe cyane yitwa 'The Way of the Dragon' yagiye hanze mu 1972.

Yakomeje kwamamara mu zindi filime zirimo 'Missing in Action' na 'Delta Force', mbere yo kumenyekana cyane ku Isi hose binyuze muri filime z'uruhererekane Walker, Texas Ranger yamaze imyaka myinshi ica kuri televiziyo.

Uretse sinema, Norris yashinze amashuri yigisha imikino njyarugamba ndetse ashishikariza abantu gukora siporo. Mu myaka ya vuba, yongeye kwamamara ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu nkuru zisetsa zizwi nka 'Chuck Norris facts'.

Chuck Norris yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/chuck-norris-yitabye-imana-ku-myaka-86.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)