Nyina w'umunyamideli akaba n'umucuruzi w'Umutanzaniyakazi Hamisa Mobetto, witwa Shufaa Lutigunga, yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yaratandukanye n'umugabo we.
Shufaa Lutigunga yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari yitabiriye ubukwe bw'umunyamideli w'icyamamare Gigy Money bwabaye ku wa 14 Werurwe 2026.
Shufaa yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bibaza ku mubano we n'umugabo we, kandi nta na rimwe yigeze atangaza ko atakiri mu rushako.
Yagize ati 'Kuki mumbaza nk'aho ntashatse? Ni kangahe nshobora gushaka? Ni ryari navuze ko ntakiri mu rushako?'
Yakomeje avuga ko ibibazo nk'ibi bidafite ishingiro, anibaza niba hari abategereje ko azajya atangaza buri kintu cyose cy'ubuzima bwe bwite ku mugaragaro.
Ati 'Ese mwifuzaga ko nshaka maze nkabahamagara umwe ku wundi mbamenyesha ko nashatse?'
Shufaa yavuze ko uburyo abantu bakomeje kubaza ibijyanye n'urugo rwe bumutera impungenge, kuko asa n'aho hari abifuriza ko urushako rwe rwarangira.
Yagize ati 'Uko mubimbaza bisa nk'aho hari abari gusengera ko urushako rwanjye rwasenyuka.'
Yakomeje asobanura ko yemye mu rushako kandi ko nta na rimwe yigeze yibona nk'umugore udafite umugabo, ashimangira ko ayo makuru akwirakwira ari ibihuha bidafite ishingiro.
Yanagarutse ku bantu bamwe bamunenga ko adakunda gushyira amafoto y'umugabo we ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko ari icyemezo yafashe abigambiriye kugira ngo arinde ubuzima bwite bw'umuryango we.
Ku rundi ruhande, muri ubu bukwe bwabereye i Dar es Salaam, Hamisa Mobetto na we yahaye ubutumwa bwuje urukundo Gigy Money wari umaze kurushinga n'umuhanzi uri kuzamuka Licky Tones.
Hamisa Mobetto yasabye Gigy Money kwitwara neza mu rugo rwe rushya, amwibutsa ko ubuzima bw'urushako bugira ibyiza n'ibibazo ariko bisaba kubyitwaramo ubushishozi.
Source : http://isimbi.rw/nyina-wa-hamisa-mobetto-yahakanye-ibyo-gutandukana-n-umugabo-we.html