Nyuma y'uko umunyezamu Kwizera Olivier atagaragaye mu bakinnyi bahamagawe kuzakina imikino ya FIFA Series, itangazamakuru rikamugarukaho cyane, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yasabye ko yongerwaho ariko umutoza mukuru, Stephen Constantine arabyanga.
U Rwanda rukaba ruzakira Imikino ya gicuti mpuzamahanga y'ibihugu izwi nka 'FIFA Series' guhera tariki 26-30 Werurwe 2026.
Umutoza Stephen Constantine na Nshimiyimana Eric bahamagaye abakinnyi azifashisha muri iyi mikino aho u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Kenya, Estonia na Grenada.
Ni urutonde rwiganjemo amasura mashya nka Johan Marvin Kury wari wahamagawe muri 2024 ariko ntiyakina kubera kubera imvune.
Hari kandi umunyezamu wa Neuchâtel Xamax FCS, Hugo Bigirimana, rutahizamu wa Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickles na we wigeze guhamagarwa ariko ahita avunika.
Uru rutonde kandi ntabwo rwagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier uhagaze neza aho umutoza Eric Nshimiyimana yavuze ko bigendanye n'uko ahagaze muri iyi minsi cyane cyane ngo atajya arangiza umukino aticaye hasi ngo bamuvure kandi bigatwara umwanya munini.
Itangazamakuru ryakomeje kugaragaza ko bitaba bikwiye kumusiga maze Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko bagiye kumwingeramo maze umutoza akamureba akaba ari we ufata umwanzuro.
Umutoza mukuru, Stephen Constantine yahise avuga ko bitashoboka abahamagawe ari abo ntawiyongeraho.
Mu bakinnyi bagarutse mu Mavubi bari bamaze igihe badahamagarwa barimo na Byiringiro Lague wa Police FC.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe(APR FC),Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Hugo Bigirimana (Neuchâtel Xamax FCS), Niyongira Patience (Police FC)
Ba myugariro: Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC) Imanishimwe Emmanuel (ARL Limassol), Mutsinzi Ange (Zira FK), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion) na Uwumukiza Obedi (Rayon Sports)
Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad (CS Constantine), Ruboneka Jean Bosco (APRFC), Mugisha Bonheur (Al Masry), Sven Kalisa, Muhire Kevin (Jamus), Uwineze Rene (Kiyovu Sports) na Samuel Gueulette (RAAL LA Louvière)
Ba rutahizamu: Mickels Joy Slayd (FK Karvan), Ndayishimiye Matteo(KVC Wlrijk), Sahabo Hakim (AEK Athene), Kwizera Jojea (Island Rhode), Mugisha Gilbert (APR FC), Byiringiro Lague (Police FC), Niyo David, Nshuti Innocent (Al Wafq Ajdabia), Joy-Lance Mickles (Saba Baku) na Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Lerroy Jacques (Zira FC)
Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yateje-impaka-perezida-wa-ferwafa-amwongera-ku-rutonde-umutoza.html