Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Mu iyi minsi amakuru akomeje kugaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi buri gukoresha abantu batandukanye mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda. Mu bavugwaho kugira uruhare muri iyo migambi harimo Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w'u Rwanda.
Amakuru atandukanye aturuka mu nzego zikurikirana ibibera i Kinshasa avuga ko Jean-Luc Habyarimana amaze iminsi agaragara kenshi muri uwo murwa mukuru wa RDC. Nubwo izi ngendo Jean Luc Habyarimana adahakana ahubwo agaragaza ko ari ingendo nk'iz'umuntu wigenga, yakirwa n'inzego za Leta ku buryo budasanzwe, harimo no guhabwa uburinzi n'abantu bashinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.
Amakuru yizwe yemeza ko izo ngendo zigamije guhuza imitwe itandukanye irwanya u Rwanda, harimo na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n'abahoze mu ngabo za FAR n'Interahamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Izina rya Jean-Luc Habyarimana ryigeze kuvugwa mu buhamya bwatanzwe mu iperereza ryakorewe mu Bubiligi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo buhamya riri mu nyandiko izwi nka 'Pro Justitia', yagejejwe ku rwego rw'ubugenzacyaha rwa gisirikare mu Bubiligi ku wa 22 Kamena 1994.
Iyo nyandiko yashyikirijwe n'abana ba Dr Emmanuel Akingeneye, wari muganga wihariye wa Perezida Habyarimana. Abo bana ari bo Jeanne Uwanyirigira na Marie-Claire Uwimbabazi bavuze ko ku wa 7 Mata 1994 bagejejwe ku rugo rwa Habyarimana n'imodoka za gisirikare.
Mu buhamya bwabo bavuze ko Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana, yababwiye ko badakwiye kurira ahubwo bakwiye gufata intwaro nk'uko umwana we Jean-Luc Habyarimana yabigenzaga, kuko ngo yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa R4.
Abo batangabuhamya bavuga ko muri icyo gihe bari bari gusenga, mu gihe Agathe Kanziga na we yasengeraga hejuru asaba Imana gufasha Interahamwe kurwanya 'umwanzi' no guha intwaro ingabo za FAR. Bavuze kandi ko mu nzu hari harimo na bashiki ba Habyarimana bari ababikira.
Nk'uko ubuhamya bwabo bubivuga, abantu bari muri iyo nzu ngo bishimiraga amakuru y'urupfu rw'abanyapolitiki yavugwaga kuri telefone, bakabyishimira nk'aho ari ikipe imaze gutsinda igitego.
Ikindi cyagaragaye muri ubwo buhamya ni uko igihe imirambo y'abaguye mu ndege ya Habyarimana yajyanwaga i Kanombe, Dr Baransalitse ngo yegereye umurambo wa Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w'Intebe, maze Jean-Luc Habyarimana akavuga ko yumvaga ashaka kurasa uwo murambo.
Muri iki gihe, abasesenguzi bavuga ko kugaragara kwa Jean-Luc Habyarimana mu migambi ya politiki y'akarere bishobora kongera impungenge, kubea hari imbaraga zimukoresha mu guhuza imitwe irwanya u Rwanda.
Gusa ubwirinzi bw'u Rwanda baziko butajegajega. 
Hari ababona ko kuba agaragara kenshi i Kinshasa, aho yakirwa mu buryo buvugwaho kuba bwihariye ndetse akanarindwa n'inzego z'umutekano za Congo, bituma abantu benshi bibaza niba koko izo ngendo ari izigenga nk'uko byagiye bivugwa.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y'akarere bavuga ko gukoresha abantu bafite amateka ajyanye n'imitwe yagize uruhare muri Jenoside cyangwa iyikomokaho bishobora kurushaho kongera umwuka mubi mu karere k'Ibiyaga Bigari.



Source : https://rushyashya.net/jean-luc-habyarimana-mu-migambi-yo-guhuza-imitwe-irwanya-u-rwanda-akoreshejwe-na-tshisekedi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)