Mu gihe umunyamakuru w'imikino uri mu bakunzwe, Leonidas Ndayisaba yerekeje kuri Radio&TV10, Jah d'Eau Dukuze ni we wagiye kumusimbura ku Isibo.
Leonidas Ndayisaba uzwiho kutarya indimi akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio Flash, yerekeje kuri Radio&TV10 aho agiye gusimbura Ngano Roben werekeje muri FERWAFA.
Nta gihindutse uyu munyamakuru ufite abakunzi benshi akaba ari butangire akazi ke kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 mu kiganiro Urukiko rwa Sports gitambuka Saa 10h00' kugeza saa 13h00'.
Azajya akorana n'abarimo Kanyamahanga Jean Claude, Muhayimpundu Adelaide, Hitimana Claude na Kayiranga Ephrem bakoranye igihe kinini kuri Radio Flash.
Nta gutinzamo, Isibo Radio yakoreraga ikaba yahise ishaka umusimbura we ndetse ikaba yamaze kumutangaza.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Isibo Radio&TV, yatangaje Dukuzimana Jean de Dieu uzwi nka Jah d'Eau Dukuze nk'umukozi mushya mu kiganiro cy'imikino.
Azajya akorana n'abarimo Nkusi Denis, Mugenzi Faustin na Gakwandi Felix mu kiganiro gitangira saa 9h30'-12h00'.
Dukuze uri butangire kumvikana kuri iyi Radio kuri uyu wa Mbere, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio Salus, Radio10, Rayol FM, Fine FM, Igihe n'ibindi.
Source : http://isimbi.rw/jah-d-eau-dukuze-yabisikanye-na-leonidas.html