Mu Mujyi wa Kigali, aho imyidagaduro igenda irushaho gutera imbere umunsi ku wundi, abakunzi b'ibirori bagejejweho igitaramo cyihariye kizwi nka 'First Friday Class' gisanzwe kibera i Remera muri Ti'Amo Lounge imbera ya Gare impande ya station ORXY ku wa Gatanu, tariki 20 Werurwe . Ni ijoro riteganyijwe kuzaba ryuzuyemo uburanga, umuziki uryoheye amatwi ndetse n'ibihe bitazibagirana ku bazaryitabira.
Iki gitaramo kije gisusurutsa abantu bose bakunda gusohokana mu buryo bugezweho, aho hazaba hari umuziki ucuranzwe n'aba-DJ b'abahanga barimo DJ Caspi na DJ Cyusa, bazwiho gutuma ibyishimo bizamuka ku rwego rwo hejuru. Uretse umuziki, abazitabira bazanakirwa n'abashyushyarugamba Zeby na Tania, bazafasha abari aho kuguma mu mwuka mwiza w'ibirori.
Abateguye iki gitaramo batangaje ko ibiciro bizaba byagabanyijwe mu buryo budasanzwe ku bazaba bahageze kare, bityo bakaba basaba abantu kutazacikanwa n'ibi bihe bidasanzwe. Ni amahirwe yo gusabana n'inshuti, kumenyana n'abandi ndetse no kwishimira ubuzima mu buryo bwiza kandi bwubahiriza umuco wo gusohokana mu cyubahiro.
'Come early, stay classy' ni yo ntego y'iri joro, igaragaza ko abazitabira basabwa kuza hakiri kare kandi bakitwara mu buryo buboneye, bagahabwa serivisi nziza kandi bakishimira ambiance y'akataraboneka.
Niba uri mu bakunda imyidagaduro irimo ubunyamwuga, Ti'Amo Lounge yaguteguriye igitaramo ku wa Gatanu kugira winjire mu buzima bwa 'First Friday Class'Â utibagiwe kuzana inshuti zawe.

Source : https://kasukumedia.com/ijoro-rya-first-friday-class-muri-tiamo-lounge-ritegerejwe-nabatari-bake/