Umuraperi w'icyamamare ku Isi Jay-Z yatangaje ko yiteguye kongera gutaramira abafana be mu bitaramo bibiri bikomeye bizaba ari ibirori byo kwizihiza imyaka album ze zamaze zisohotse.
Ku wa 10 Nyakanga 2026, Jay-Z azataramira mu gitaramo kizaba kigamije kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere yise Reasonable Doubt. Iyi album yasohotse mu 1996, ikaba ari yo yamwinjije mu ruhando rw'abaraperi bakomeye i New York no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange.
Bukeye bwaho, ku wa 11 Nyakanga 2026, azakora ikindi gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 ishize asohoye album The Blueprint, imwe mu zikunzwe cyane mu mateka ya hip-hop.
Ibi bitaramo byahawe amazina ya 'JA-Z 30' na 'JA-Z 25', bikazabera ku kibuga cya Yankee Stadium, ahantu hazwi cyane ho kwakira ibitaramo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
N'ubwo ibisobanuro birambuye ku matike n'ibiciro byayo bitaratangazwa, abakunzi b'umuziki wa Jay-Z bamaze kugaragaza amatsiko menshi kuri ibi bitaramo.
Uretse ibi, uyu muraperi yanemeje ko azitabira iserukiramuco rya Roots Picnic rizabera muri Philadelphia, aho azahurira ku rubyiniro na The Roots nyuma y'imyaka myinshi badakorana.
Jay-Z aheruka gukora ibitaramo bikomeye mu 2017 mu rugendo rwa '4:44 Tour', rwabereye muri Amerika na Canada, rukaba rwaramwinjirije amafaranga menshi cyane. Ibi bitaramo bishya byitezweho kongera gushimangira izina rye mu muziki.

Source : https://kasukumedia.com/jay-z-agiye-kwizihiza-imyaka-30-amaze-asohoye-album-ye-ya-mbere/