Dauda yashimiye ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Seidu Yussif Dauda yashimiye abafana n'ubuyobozi bw'iyi kipe bukora buri kimwe kugira ngo bitware neza.

Ni nyuma yo gutsinda Musanze FC 2-0 mu mukino w'umunsi wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26, ni umukino wabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Ni umukino Dauda yari yagarutse mu bandi nyuma y'iminsi 18 ari mu bihano kubera imyitwarire mibi.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Dauda yavuze ko yishimiye bikomeye kuba yagarutse mu bandi kandi bakabona intsinzi.

Ati "Nishimiye kuba nagarutse tugatsinda. Ndashimira buri umwe, ndashimira abafana, nkashimira cyane ubuyobozi bw'ikipe bukora buri kimwe."

Yakomeje asabira umugisha buri umwe ubasengera ngo bitware neza "Imana ihe umugisha buri umwe wese udengera ngo twitware neza."

Agaruka ku kuba abona iki gikombe cya Shampiyona ya 2025-26 bazagitwara, yagize ati "Si ku bw'imbaraga zacu ahubwo ni kubushake bw'Imana, birashoboka cyane."

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma y'umunsi wa 24 n'amanota 46, Al Hilal SC ifite 45, Al Merrikh ikagira 44.

Dauda yashimiye kugaruka avuye mu bihano bakanatsinda



Source : http://isimbi.rw/dauda-yashimiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)