Cyusa Ibrahim na Layan Mpano bahuje imbaraga mu ndirimbo igaruka ku rukundo rw'Igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Rusanga n'Izayo', aho yafatanyije na Layan Mpano, umunyamuziki gakondo w'ahazaza heza mu rugendo rw'iyi njyana.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Cyusa yasobanuye icyatumye ahitamo gukorana na Layan Mpano. Yagize ati 'Ni uko ari umuhanzi mwiza kandi akora gakondo y'umwimerere itavangiye, kandi ni muto ufite ahazaza hakomeye muri iyi gakondo.'

Ibi byerekana ko umubano wabo mu muziki utari ukwishyira hamwe gusa ku nyungu z'ubucuruzi, ahubwo ko hari intego yo gushyigikira no gukomeza umuco gakondo nyarwanda.

Indirimbo 'Rusanga n'Izayo' ifite ubutumwa bw'urukundo rw'igihugu. Cyusa Ibrahim asobanura ko izina Rusanga ribitse amateka y'ubutwari n'umuco wo guharanira ubumwe.

Ati 'Rusanga n'izayo ni indirimbo yo hambere irimo gukunda igihugu. Rusanga yari impfizi y'umwami, iyo ingabo zajyaga ku rugamba Rusanga yagumaga mu marembo itegereje ko ingabo zitahuka ngo izisanganire nk'ikimenyetso cy'intsinzi y'urugamba.'

Uyu mwanya w'ibikorwa bya Rusanga, nk'uko umuhanzi abivuga, ni isomo ry'uko gukunda igihugu bisaba kwihangana, gukorera hamwe no gushyigikirana mu bihe bikomeye. Iyi ndirimbo tabwo ari umuziki gusa, ahubwo ni ubutumwa bw'umuco n'amateka byahurijwe mu njyana gakondo.

Cyusa Ibrahim avuga ko gukorana na Layan Mpano byari kimwe mu bikorwa byo guteza imbere umuziki gakondo, cyane cyane mu gihe guhuza imbara muri iyi njyana gakondo ari bicye.

Yagize ati 'Gufatanya na Layan bivuze gushyira hamwe kwa bene gakondo kuko tugomba kunga ubumwe tugafatanya kuzamura iyi gakondo.'

Ibi bigaragaza ko umuziki gakondo ukeneye gufatanya no gushyigikirana kugira ngo urusheho gukomera no gukundwa n'urubyiruko rw'iki gihe.

Indirimbo 'Rusanga n'Izayo' yakozwe n'itsinda rikomeye rihuza ubuhanga mu muziki no mu mashusho. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Jimmy Pro, inononsorwa na Bob Pro. Ni mu mashusho yakozwe na Shimwa Clement.

Amashusho y'indirimbo agaragaza ubwiza bw'ahantu n'imyambaro yambarwa, bigahuza neza n'umuziki n'ubutumwa bw'indirimbo.

'Rusanga n'Izayo' si indirimbo isanzwe yo gususurutsa amatwi gusa. Ni ubutumwa buhamye buhuza umuco, amateka, urukundo rw'igihugu n'icyizere cy'abahanzi bashya mu njyana gakondo.

Cyusa Ibrahim na Layan Mpano berekanye ko guhuriza hamwe ubuhanga no gukunda umuco bishobora gutanga umusaruro w'indirimbo ifite icyo ivuze mu mitima y'abanyarwanda.

Layan Mpano na Cyusa Ibrahim basohoye indirimbo Rusanga n'Izayo
Ni indirimbo igaruka ku rukundo rw'Igihugu
Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana gakondo
Ni indirimbo ifite injyana gakondo



Source : http://isimbi.rw/cyusa-ibrahim-na-layan-mpano-bahurije-imbaraga-mu-ndirimbo-igaruka-ku-rukundo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)