Amavubi atarabona umutoza azatangira imikino ya FIFA akina na Grenada #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamaze gusohoka uburyo ibihugu bizahura mu mikino ya gicuti ya FIFA (FIFA Series) izabera mu Rwanda muri uku kwezi aho u Rwanda ruzatangira rukina na Grenada.

Guhera tariki ya 26 -30 Werurwe 2026, mu Rwanda hazaba habera imikino ya FIFA Series izabera ku bibuga bya Kigali Pelé Stadium na Stadium.

Hazakinira amatsinda abiri aho itsinda A ririmo u Rwanda, Kenya, Grenada na Estonia rizakinira kuri Stade Amahoro.

Saa 18h00' zo ku wa 26 Werurwe, Kenya izakina na Estonia mu gihe saa 21h00' u Rwanda ruzakina na Grenada.

Kwinjira ni ibihumbi 2, ibihumbi 5 Frw ndetse n'ibihumbi 30 Frw myanya y'icyubahiro.

Itsinda B ririmo Tanzania, Macau, Aruba na Liechtenstein rizakinira muri Kigali Pelé Stadium aho kwinjira ari 2000 Frw ahasanzwe na 30000 Frw mu myanya y'icyubahiro.

Saa 13h30' tariki ya 26 Werurwe, Aruba izakina na Macau mu gihe saa 16h30' Tanzania izakina Liechtenstein.

Kugura itike y'iyi mikino wakanda *939*3*2# cyangwa www.sportspass.rw

Amavubi yamenye ikipe azaheraho



Source : http://isimbi.rw/amavubi-atarabona-umutoza-azatangira-imikino-ya-fifa-akina-na-grenada.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)