Zuchu yasabye Diamond Platnumz kumubagisha amabere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi w'icyamamare muri Tanzania, Zuchu, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko agaragaye ari gusaba umugabo we Diamond Platnumz kumufasha gukora operasiyo yo kongeresha ingano y'amabere nawe akabimwemerera.

Iyi nkuru yatangiye kuvugwa nyuma y'uko amashusho y'aba bombi bari kuganira mu bwisanzure bari mu cyumba cyabo akwirakwiye kuri interineti

Muri ayo mashusho, Zuchu agaragara abwira Diamond ko ashaka kwiyongeresha ingano y'amabere, amubaza niba yamwishyurira ikiguzi cy'iyo operasiyo, Diamond amusubiza ko abimwemereye nta kuzuyaza.

Zuchu yagize ati 'Ndashaka gukora operasiyo yo kongera amabere. Mbese ninyikora uzayishyura?"

Diamond amusubiza ati "Yego."

Icyakomeje gutungura benshi ni uko Zuchu, mu mvugo y'urwenya, yanabwiye Diamond ko mu gihe yaba ategereje gukira nyuma yo kubagwa, yazashaka undi mugore w'igihe gito wo kumwitaho.

Muri 2024, Diamond Platnumz yigeze kubwira Zuchu ko adakwiye gutekereza kuzibagisha ababere ayongeresha.

Diamond yahise abyanga, agaragaza ko atabishyigikiye, ibintu byafashwe n'abenshi nk'ikimenyetso cy'urukundo n'ubwizerane. Zuchu na Diamond bamaze umwaka umwe bashyingiranywe, nyuma y'imyaka ine bari mu rukundo.

Aba bombi bashyingiranywe mu ntangiriro za 2025 mu ibanga, ibintu Diamond yanemeye ko atigeze abibwira nyina Mama Dangote.

Mu mwaka wa 2025 kandi, Diamond yigeze kwibasirwa n'ibihuha by'uko yagiranaga umubano n'umugore witwa Rita, waje gushyira hanze amafoto n'amashusho amushinja kumuca inyuma.

Diamond yemeye ko bagiranye umubano uganisha ku rukundo ariko avuga ko byarangiye mu 2023, anemeza ko Rita yashakaga kumusaba amafaranga binyuze mu kumutera ubwoba.

Zuchu yasabye Diamond kuyongeresha amabere



Source : http://isimbi.rw/zuchu-yasabye-diamond-platnumz-kumubagisha-amabere.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)