Umunya-Israel yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda, abanyarwanda bitwara neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN ni we wegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2026, nyuma yo gutsinda sprint ya nyuma i Rwamagana.

Iri siganwa ryatangiye Saa Tanu zuzuye rihagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi, abasiganwa berekeza i Rwamagana ku ntera y'ibilometero 173,6.

Ni umunsi waranzwe n'ihangana rikomeye kuva ku ntangiriro, aho abakinnyi batanu barimo Henrique da Silva Avancini na Miguel Heidemann bagerageje gucika igikundi hakiri kare.

Mu bilometero bya mbere, igikundi cyasizwe iminota irindwi, ariko amakipe akomeye arimo NSN, Eritrea na Movistar aza gushyiramo imbaraga, atangira kugabanya intera buhoro buhoro. Ibi byatumye mu bilometero 10 bya nyuma, ikinyuranyo kigabanuka ku buryo abari imbere batangiye kugaragaza umunaniro.

Imvura yaguye mu muhanda wa Gatsibo-Kayonza-Rwamagana na yo yagize uruhare mu kugabanya umuvuduko, ariko ntiyabujije igikundi kwihuta mu bilometero bya nyuma. Hasigaye ibilometero bitanu gusa, intera yari isigaye hagati y'abari imbere n'igikundi yari amasegonda 30, maze mu bilometero bibiri bya nyuma, isiganwa riba irya buri wese.

Mu gusatira umurongo, Einhorn yerekanye imbaraga n'ubunararibonye, atsinda sprint ya nyuma, aba uwa mbere kugera i Rwamagana. Ni etape ya gatatu atwaye muri iri rushanwa, nyuma yo gutsindira i Kayonza n'i Nyaruguru mu 2024.

Kubera ayo manota ya sprint n'amasegonda ya bonification yatangiwe i Rwamagana, Einhorn yahise yambara umwambaro w'umuhondo uhabwa uyoboye isiganwa muri rusange aho yakoresheje amassha 4 n'iminota 5.

Yakoresheje ibihe bimwe na Munoz Gabina wa Quick Step, Girmay Mewael, Mulueberhan Henock ukomoka muri Eritrea, Van Rees Christian wabaye uwa gatanu wa Development Team Princ Postnl, Cuylits Mauro wa Lotto Groupe Wanty, Boss Benjamin wa Rembe | Rad-Net, Almeida Luiz Fernando wa Swift Pro Cycling, Umunyarwanda Muhoza Eric wa Team Amani na Vidal Victor wa Bike Aid. Yagiye barushabwa iby'ijana.

Tour du Rwanda 2026 irimo gukinwa n'amakipe 17 aturuka mu bihugu bitandukanye, nyuma y'uyu munsi wa mbere, amaso yose ahanzwe ku Gace ka Kabiri kazanyura Nyamata kerekeza Huye, aho isiganwa rishobora kongera guhindura isura.



Source : http://isimbi.rw/umunya-israel-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-tour-du-rwanda-abanyarwanda-bitwara.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)