Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 irakomeza guhera ku munsi w'ejo hakinwa umunsi wa 21.
Uyu munsi wa 21, hateganyijwemo imikino ikomeye ishobora kugira ingaruka ku makipe ahataniye igikombe cya Shampiyona aho ikipe izakora ikosa ishobora gusigara mu gihe ushobora no gusiga ibintu bisubiye irudubi.
Al Hilal na Al Merreikh tube tuzishyize ku ruhande kuko zitazatwara igikombe, turebe ku makipe yo mu Rwanda.
Umukino wa mbere witezwe ni uwo Police FC izakiramo APR FC ejo saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
Ubu APR FC ni yo kipe yo mu Rwanda iri imbere aho ifite amanota 38, Police FC ni yo iyikurikira ifite amanota 34 bivuze ko iramutse itsinze APR FC yahita igira amanota 37 hagasigaramo inota rimwe aho inafite umukino w'ikirarane.
Gutsinda kwa APR FC byaba bivuze ko bisa n'ibyarangiye kuri Police FC kuko kuzakuramo amanota 7 kuri APR FC ni ibintu byazagorana.
Undi mukino witezwe ni umukino wo ku Cyumweru, Rayon Sports ya 6 ku rutonde n'amanota 32 (ifite umukino umwe w'ikirarane) izakiramo Mukura VS ya 7 n'amanota 31.
Gutsinda uyu mukino kuri Rayon Sports yahita igira amanota 35 bivuze ko yaba yagiye mu makipe ahatanira igikombe ariko kuwutakaza byaba bivuze ko nayo irimo igenda ibura amahirwe ku gikombe.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-wa-21-wa-shampiyona-urasiga-bamwe-bemeye-icyah.html