Akarere ka Nyagatare kungutse ibikorwaremezo bya miliyari 3 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2026 ubwo hatahwaga bimwe mu bikorwaremezo byubatswe mu Mujyi wa Nyagatare mu Mudugudu wa Mirama I.

Muri ibyo bikorwaremezo harimo umuhanda wa kaburimbo w'ibilometero 2.59 watwaye miliyari 2.9 Frw, isoko rito rifite ibisima birenga 110 ryatwaye miliyoni 143 Frw ndetse n'ivuriro ry'ibanze rya Mirama ryo ku rwego rwa Kabiri ritanga serivisi z'ubuvuzi bw'amenyo, ubw'amaso n'izo kubyaza ryuzuye ritwaye miliyoni 111 Frw.

Niyodusenga Clementine utuye mu Mudugudu wa Mirama I yavuze ko ibikorwaremezo begerejwe bizabafasha kwiteza imbere, yavuze ko ivuriro ry'ibanze bubakiwe hafi ryatumye babona serivisi z'ubuvuzi hafi ku buryo bishimira ko ibikorwaremezo byose byabegerejwe.

Ati 'Ndi umwe mu babyeyi bacururizaga ku muhanda ariko aho iri soko riziye ndicururizamo, mbere tutarabona uyu muhanda kugera mu Mujyi wa Nyagatare byari bigoranye, ariko byarahindutse tugenda dutekanye.'

Ndabironsenga Moïse yavuze ko kutagira isoko hafi byatumaga bajya guhahira kure bigatuma bibatwara amafaranga menshi y'urugendo. Yavuze ko kandi bishimiye ivuriro ry'ibanze ryongerewe ubushobozi begerejwe kuko ribafasha kwivuriza hafi aho gukora urugendo rurerure.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bubakiwe, yibutsa ko byubakwa mu mafaranga y'imisoro baba batanze.

Yavuze ko Inkotanyi zitabohoye igihugu gusa ahubwo zanakomereje ku kurwanya ubukene no kongera ibikorwaremezo mu baturage.

Ati 'Uyu muhanda watumye isuku y'aha hantu izamuka, abaturage bagira umutekano kuko hari amatara awumurikira nijoro, wafashije kandi gutuma Mirama iba agace k'ubucuruzi gafasha abaturage guhanga imirimo mishya. Iri soko rifite ibisima 112 bivuze ko hari abacuruzi 112 bihangiye imirimo bafite ibikorwa bibinjiriza.''

Meya Kakooza yakomeje agaragaza ko ivuriro ry'ibanze naryo bubakiwe rizatanga ubuvuzi bwisumbuyeho ku baturage ba Mirama, ko ibi bikorwaremezo byose biri mu mujyo wo kwibohora binyuze mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ibikorwaremezo batashye biri mu mujyo wo kwihobora ku nshuro ya 32
Abaturage ba Mirama bashimye Leta yabagejejeho ibikorwaremezo bitandukanye
Akarere ka Nyagatare katashye ibikorwaremezo bya miliyari 3 Frw
Uyu muhanda wa Mirama watwaye miliyari 2.9 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-nyagatare-kungutse-ibikorwaremezo-bya-miliyari-3-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)