Urubanza rwa Muchoma rwashyizwe mu muhezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko urubanza ruregwamo abarimo Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma na Barafinda Sekikubo Fred rushyirwa mu muhezo ku bw'inyungu z'urukiko n'umutekano w'Igihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro habereye urubanza nshinjabyaha ruregwamo abarimo Barafinda, Muchoma, Patrick, Jutsin na Japhet bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y'ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro ya YouTube.

Mu cyumba cy'iburanisha, umucamanza yabajije Muchoma niba yiteguye kuburana akaniburanira kuko nta mwunganizi we wari uhari, avuga ko yiburanira kuko umwunganira akiri mu nzira kimwe na Barafinda wavuze ko na we yiburanira.

Ubushinjacyaha bwisunze ingingo y'131 y'imanza nshinjabyaha, aho umucamanza afite ubushobozi bwo gushyira urubanza mu muhezo, bwasabye ko uru rubanza rwabera mu muhezo kuko ibyaha bakurikiranyweho ari mbonezabupfura bishobora guteza umutekano mucye.

Umucamanza yabajije ababurana niba bemera ko rwabera mu muhezo, bavuga ko bifuza ko rwabera mu ruhame aho Muchoma we yavuze ko afite abantu baje bavuye muri Ambasade baje kumva urubanza rwe.

Nyuma yo kugenzura ubu busabe bwose, Umucamanza yafashe umwanzuro ko ku bw'Inyungu z'Urukiko n'Umutekano w'Igihugu rubera mu muhezo.

Urubanza rwa Muchoma rwashyizwe mu muhezo
Barafinda yashakaga ko urubanza rwe rujya mu muhezo



Source : http://isimbi.rw/urubanza-rwa-muchoma-rwashyizwe-mu-muhezo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)