Umubiligi w'imyaka 23, Mathjis De Clercq ukinira Soudal Quick-Step Devo Team ni we wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Karongi kagasorezwa i Rubavu ku ntera y'ibilometero 127,2.
Ni agace yegukanye nyuma yo yo gutsindira ku murongo Kretschy Moritz bari bahanganye cyane.
De Clercq yageze ku murongo wa nyuma ari kumwe n'Umudage Moritz Kretschy, bombi bari bamaze gusiga igikundi cy'abakinnyi mu bilometero bya nyuma. Aba bombi bakoresheje amasaha 3 iminota 5 n'amasegonda 55.
Aba bakinnyi bombi bageze i Rubavu bahanganye bikomeye, ariko De Clercq abasha gukoresha imbaraga ze neza mu metero za nyuma, yegukana intsinzi y'aka gace kari gakomeye kubera imisozi myinshi kari karimo.
Isiganwa ryatangiye abakinnyi babanza gukora intera itabarwa ya kilometero 1,7 mbere yo gutangira ku mugaragaro. Aka gace kari karimo imisozi ine ikomeye irimo uwa Gisaze, uwa Rutsiro, uwa Nyundo n'uwa Rambo, yose yatumye abakinnyi bagorwa cyane, cyane cyane ku misozi miremire irimo uwa Rutsiro uzamuka hafi kilometero icyenda.
Mu bice byo hagati mu isiganwa, Umunyarwanda Manizabayo Eric uzwi nka 'Karadiyo', ukinira Benediction Banafrica Team, yagaragaje imbaraga zikomeye aho yigeze kujya imbere wenyine ndetse yegukana amanota ku musozi umwe.
Gusa nyuma y'igihe gito ariko, yaje gufatwa n'igikundi cyari kimukurikiye kirimo na Team Rwanda, bituma isiganwa risubira mu buryo bwo guhatana mu matsinda.
Amanota ya sprint yatangiwe i Rubengera no mu bice bya Rubavu, aho abakinnyi bakomeje guhatana bashaka amanota y'ingenzi yashoboraga kugira uruhare rukomeye mu guhindura uko urutonde rusange ruhagaze.
Umudage Moritz Kretschy w'imyaka 23, ukinira Ikipe ya NSN Devo Team, ni we wambaye umwambaro w'umuhondo bimugira umukinnyi wa kane ufashe uyu mwambaro mu minsi ine iri siganwa rizenguruka u Rwanda rikinwe. Akaba yabaye umukinnyi wa kane uwambaye kuva Tour du Rwanda 2026 yatangira.
Ni ku nshuro ya 12 Tour du Rwanda isorejwe i Rubavu kuva mu 2012, aho mu mwaka ushize aka gace kegukanywe na Brady Gilmore, mu gihe mu 2024 kegukanywe na William Lecerf Junior.
Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 12 aho yasizwe iminota ibiri n'amasegonda 21.
Source : http://isimbi.rw/umubiligi-yegukanye-agace-ka-karongi-rubavu.html