Theo Bosebabireba yanyomoje amagambo aherutse gutangazwa n'umugore babyaranye wamushinjaga kuba mu mpamvu zatumye asenya urugo yari arimo.
Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y'ikiganiro cy'umubyeyi witwa Ruth Muhayimana wabyaranye n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba.
Muri iki kiganiro, Ruth wari wuje amarangamutima y'agahinda yavuze ko yatandukanye n'uwari umugabo we babanaga amutaye mu rugo ndetse ko uku kudahirwa, kubana n'umwiryane wa hato na hato hagati yabo wagirwagamo uruhare na Theo Bosebabireba.
Ruth ufitanye umwana w'umukobwa n'uyu muhanzi yakomeje yemeza ko umuruho afite kuri ubu ndetse n'agahinda ari kunyuramo byose byatewe nawe.
Mu kiganiro na ISIMBI, Theo yahakanye ibivugwa n'uyu mugore ndetse avuga ko nk'umuntu nawe ufite urugo atakwishimira kubona urw'undi rusenyuka abigiramo uruhare.
Ati 'Njyewe ntabwo naba kabitera ngo nsenye urugo rwe noneho twarabyaranye nkaza kugira umugisha wo kubona agize Imana agashaka, ubwo naba ndusenya ngo ndumaze iki?"
'Ntacyo naba nshaka ku rugo rwe pe kuko nanjye mfite urwange kandi ntabwo narusenya kuko umugore wanjye ukuntu ateye ntiyasenya nawe kuko iyo aza kuba ari ubikora aba yarabikoze kare.'
Theo Bosebabireba ategerejwe mu giterane gikomeye yatumiwemo i Burundi ku wa 5-8 Werurwe 2026.
Source : http://isimbi.rw/theo-bosebabireba-yahakanye-ibyo-gusenyera-umugore-babyaranye.html