Ndayishimiye Richard yigarukiye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igeragezwa yari amazemo iminsi muri Uzbekistan yagarutse mu Rwanda ndetse ahita asubukura imyitozo bitegura AS Kigali.

Uyu mukinnyi wari wagiye mu mpera z'ukwezi gushize kwa Mutarama 2026, ku munsi w'ejo hashize tariki ya 3 Gashyantare 2026 yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports mu Nzove.

Amakuru avuga ko Richard yatsinze igeragezwa ariko hakaba harabayeho kutumvikana n'iyi kipe yari agiyemo aho Rayon Sports itemeraga ibyo iyi kipe yatangaga kuri Ndayishimiye Richard.

Byahise biba ngombwa uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka i Burundi agaruka mu Rwanda gukomeza akazi mu ikipe ye Rayon Sports akaba ari no mu bakinnyi barimo kwitegura umukino wa AS Kigali uzaba ejo ku wa Kane kuri Kigali Pele Stadium.

Gusa ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi uri ku mpera z'amasezerano ye muri Gikundiro afite indi kipe imwifuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, bityo ko ashobora kwerekezayo mu minsi mike cyane ko inatanga amafaranga menshi agera ku bihumbi 50 by'Amadorali.

Ndayishimiye Richard yagarutse muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/ndayishimiye-richard-yigarukiye-muri-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)