Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, nibwo hakinwe umukino w'abashijzwe umutekano wahuje APR FC na Police FC, wari umukino w'umunsi wa 21 shampiyona y'u Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.Â
Mur uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium,  APR FC yari yasuye yatsindiwe na Cheickh Djibril Outarra naho ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Kapiteni wayo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane.Â
Igice cya mbere cyaranzwe  n'aho amakipe yombi  yagerageje gushaka ibitego ariko imipira ikagarurwa n' ibiti by'izamu.Â
Kwitonda Allain Bacca, Mugisha Gilbert na William Togui babonye uburyo bukomeye ariko imipira ntiyagira icyo ibyara, ibi byabaye kugeza mu minota 45 y'igice cya mbere.Â
Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi, maze ku munota wa 66 Djibrill Ouattara atsinda igitego ku ishoti rikomeye yateye ari inyuma y'urubuga rw'amahina.Â
Police FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ndetse ku munota wa 90+7 Nsabimana Eric 'Zidane' ayibonera igitego cyo kunganya.
Aha Kapiteni ariko akaba yanahawe ikarita itukura nyuma yo kwishimira igitego agakuramo umupira agahabwa ikarita y'umuhondo yasanze indi yari yahawe mu mukino hagati.Â
Uyu musaruro w'igitego kimwe kuri kimwe  wasize APR FC ikomeje kuyobora urutonde n'amanota 39, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kane n'amanota 34.
Umunsi wa 21 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa Gatandatu:
 Etincelles FC izakira Gicumbi FC kuri Stade Umuganda (15:00), AS Muhanga ikine na Rutsiro FC kuri Stade Muhanga (15:00), mu gihe Al Hilal SC izahura na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium (15:00).Â
Ku Cyumweru, AS Kigali izakina na Al Merrikh SC (12:30), hakurikirweho Bugesera FC vs Musanze FC(15:00) ndetse na Rayon Sports izacakirana na Mukura VS (15:30).Â
Ku wa Mbere, Gasogi United izahura na Amagaju FC (15:00) kuri Kigali Pele Stadium.