Zidane yasabye imbabazi APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kuyitsinda igitego cyo ku munota wa nyuma, myugariro wa Police FC yasabye imbabazi APR FC ko yarenze ku isezerano yihaye ko atazigera yishimira igitego ayitsinze.

Hari mu mukino w'umunsi wa 21 wa Shampiyona ya 2025-26 wabaye ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

APR FC ni yo yabanje gutsinda ku munota wa 67 cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara, iki gitego cyaje kwishyurwa na Nsabimana Eric Zidane ku munota wa nyuma.

Uyu mukinnyi wakiniye APR FC, byaramurenze yishimira iki gitego mu buryo budasanzwe aho yanakuyemo jersey bakamuha umuhondo wa kabiri bikaba ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Zidane yavuze ko yari yarisezeranyije ko atazigera yishimira igitego azatsinda APR FC ariko bikaba byanze na we atazi uko byagenze.

Ati "Bambabarire kuba nishimiye igitego nabatsinze, ni amarangamutima, ni amarangamutima nari naravuze ko ntazigera nishimira igitego nzatsinda APR FC ariko byabaye ngombwa kuri uriya munota nshiduka nanjye byabaye, banyihanganire ni inshuti zanjye barabizi."

Zidane kandi yavuze ko umukino wa APR FC awufata nk'umukino ukomeye cyane ko ari ikipe yavuyemo aba ashaka kwerekana ko agishoboye.

Ati "Sinzi uko abandi bawufata ariko njye ni umukino mpa agaciro gakomeye, ni ikipe navuyemo kandi iyo wavuye ahantu uba ugomba kubereka ko hari ubushobozi ugifite, nubwo navuyeyo kera ni abantu mpora nshimira kuko nahabaye neza, si nahabaye nabi."

Zidane yakiniye APR FC kuva 2012 avuye mu Isonga kugeza 2015 ubwo yajyaga muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Police FC abereye kapiteni uyu munsi

Yari yaravuze ko atazishimira igitego azatsinda APR FC



Source : http://isimbi.rw/zidane-yasabye-imbabazi-apr-fc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)