Mu minsi ya vuba hagiye kujyaho ikigo Nyarwanda gishinzwe gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi, bikazafasha mu kugenzura no guhana abakinnyi babikoresha.
Ni Ikigo kizubakwa ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) na Minisiteri ya Siporo.
Ni ikigo cyihariye gishinzwe gupima no kugenzura ibiyobyabwenge muri siporo kandi kikazaba cyemewe ku ruhando Mpuzamahanga.
Gusa Amakuru ISIMBI yamenye ni uko hari ibintu bitaratungana neza ari nabyo bituma kidatangira gukora cyane ko ibisabwa byose yaba RFI na MINISPORTS Bihari.
Igitegerejwe cyane ni uko Ikigo gishinzwe gupima ibiyobyabwenge byongera imbaraga mu bakinnyi ku rwego rw'Isi kizwi nka WADA (World Anti-Doping Agency) kiza kugenzura kikaba ari cyo gitanga uburengazira bwo kugira ngo iki Kigo Nyarwanda cyo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi cyizwi nka NADO (National Anti-Doping Organization) gitangire gukora.
Biteganyijwe ko NADO ariko izajya gusaba uburenganzira muri WADA ikaza kugenzura igatanga uburenganzira bwo kugira ngo iki Kigo gitangire gikore.
Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko hari inararibonye muri iki cyiciro zakoze ibizami ku buryo byazakorwa n'abantu babizi ndetse ibi bizami bakaba barabitsinze hategerejwe ko WADA ari yo itanga uburenganzira ngo iki kigo gitangire gikore.
Hazakina bangahe?
Nta bushakashatsi bwigeze bukorwa ariko hari impungenge ko iki kigo nigitangira gukora kandi kigakurikiza amategeko hari abakinnyi benshi bishobora kutazorohera.
Hari n'abashobora kutezemera ko bapimwa kubera gutinya ko mu gihe babibasangamo bashobora no kubakurikirana mu mategeko kuko hari ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda.
Ikindi giteye impungenge ni uburyo Ikigo Mpuzamahanga cyo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi cya WADA gikoramo, kuko gishobora kugupima kigasanga warakoresheje ibiyobyabwenge kandi utarabikoresheje kubera ko ukunda kuba uri kumwe n'ababikoresha.
Source : http://isimbi.rw/benshi-igitima-kiradiha-nibatangira-gupima-abakoresha-ibiyobyabwenge-muri.html