Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw'amenyo no kubeshya abahuza basimburana n'umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n'umwe ubimubaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarenze ku masezerano y'agahenge menshi, nyamara abahuza ntibagire icyo babikoraho.

Perezida wa Angola, João Lourenço, yasabye impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano guhera tariki ya 18 Gashyantare 2026. Nubwo Tshisekedi yemeye ako gahenge, ihuriro ry'ingabo z'igihugu cye, iz'u Burundi, FDLR, Wazalendo n'abacanshuro byakomeje kugaba ibitero ku basivili.

Ku wa 20 Gashyantare 2026, Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC, yatangaje ko ibitero by'ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC byakajije umurego mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, kandi ko drones ziri kwifashishwa ziri gutwara ubuzima bw'abasivili benshi b'Abanyamulenge batuye mu bice birimo Komini ya Minembwe.

Ruberwa ukomoka mu bwoko bw'Abanyamulenge yasobanuye ko hashize ibyumweru bibiri abasivili b'Abanyamulenge bagabwaho ibitero bya drones ubudatuza, byishe abarimo umwana w'umwaka umwe wasenyeweho inzu n'umukecuru w'imyaka 101.

Minisitiri Nduhungirehe yashingiye ku butumwa bwa Ruberwa, abaza ati 'Bimaze iki kuba abahuza n'ibindi bihugu byo mu karere batangaza amasezerano y'agahenge mu burasirazuba bwa RDC cyangwa bakaba abatangabuhamya bayo, niba badashobora kwamagana Kinshasa igihe cyose iyarenzeho ku mugaragaro?'

Yatangaje ko indege z'intambara za Leta ya RDC na drones bikomeje kurasa imidugudu y'Abanyamulenge n'abandi basivili, ariko ko akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano, agashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe n'umuryango mpuzamahanga muri rusange byacecetse.

Minisitiri Nduhungirehe yabajije ati 'Perezida Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw'amenyo no kubeshya abahuza basimburana n'umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge n'akandi, nta n'umwe ubimubaza?'

Yagaragaje ko mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka abasivili bari kwicwa, Leta ya RDC ikarenga ku gahenge uko ibishaka ariko ntibibazwe, ibyo byongerera Perezida Tshisekedi imbaraga zo gukomeza kugaba ibitero kandi ko byatuma intambara ikomeza imyaka myinshi.

Tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Leta ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola. Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko iri tangazo rigamije kuyobya umuryango mpuzamahanga, kuko uwo munsi ibitero byari bikomeje.

Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Col Deo Mutabazi, yawusabye guhagurukira kurwanya imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera kuko kutagira icyo uzikoraho bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa ubufatanyacyaha.

 

Mu kiganiro cyahuje komite yihariye ya Loni ishinzwe ubutumwa bw'amahoro, ku wa 18 Gashyantare 2026, Col Mutabazi yagaragaje ko imvugo zibiba urwango ari umushinga utegurwa na za Leta, ugakurikirwa n'ibyaha bikomeye bya jenoside.

Yagize ati 'Imvugo zibiba urwango ni umushinga wa Leta, kandi ubanziriza ubugizi bwa nabi bukorerwa benshi, ibyaha bya jenoside kandi bikomoka ku ngengabitekerezo ya jenoside iba yarabibwe mu buryo bwateguwe neza.'

Col Mutabazi yibukije ibihugu bigize Loni ko imvugo zibiba urwango ari zo zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu Rwanda habanje ibikorwa byo kubambura ubumuntu mu rwego rwo gushakishwa ishingiro ryatuma barimburwa.

Yavuze ko imvugo zibiba urwango zidakwiye gufatwa nk'ubwisanzure bwo kuvuga, kandi ko gukomeza guceceka kwa Loni mu gihe ziyongera byafatwa nko kuzishyigikira cyangwa kuba umufatanyacyaha.

Ati 'Ndagira ngo nshimangire ko imvugo zibiba urwango zidakwiriye kwitiranywa n'ubwisanzure bwo kuvuga, kandi guceceka gukabije kwa Loni kuri ibi byaha byiyongera bifatwa nko gushyigikira n'ubufatanyacyaha mu kuvutsa itsinda ry'abantu uburenganzira no kuryambura ibiriranga.'

Col Mutabazi yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, asaba ibihugu bigize Loni kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw'ibanze bwo kubaho kuko umuryango mpuzamahanga ufite inshingano yo kurinda abari mu kaga.

Yagize ati 'U Rwanda rwiyemeje kurwanya imvugo zibiba urwango, runasaba ibihugu by'ibinyamuryango kutihanganira abavutsa abandi uburenganzira bw'ibanze bwo kubaho.'

U Rwanda rutanze ubu butumwa mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje gukwirakwira imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, kandi bigakorwa n'abarimo abo muri Leta.

Umudepite Justin Bitakwira yavuze ko Umututsi ari we kiremwa kibi cyabayeho, uwahoze ari Umuvugizi w'ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, atangariza kuri televiziyo y'igihugu ko Abatutsikazi batabyarana n'abo bashakanye mu gihe badahuje ubwoko, ariko ubutabera ntibwabakurikiranye.

Imvugo zibiba urwango zijyana n'ibitero bikomeye by'indege z'intambara na drones bigabwa mu bice byiganjemo Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi birimo Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Umuryango mpuzamahanga waratabajwe ariko ntusubiza.

Colonel Deo Mutabazi yasabye ibihugu bya Loni guhagurukira kurwanya imvugo zibiba urwango

Azarias Ruberwa yatangaje ko abasivili ari bo bari kugabwaho ibitero muri Kivu y'Amajyepfo

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga ku gahenge



Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-azakomeza-kugeza-ryari-guha-urwamenyo-no-kubeshya-abahuza-basimburana-numuryango-mpuzamahanga-arenga-ku-gahenge-nta-numwe-ubimubaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)