Amarangamutima ya Hakim Sahano nyuma yo gusinyira ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusinyira AEK Athens yo mu Bugereki, Hakim Saham yavuze ko intego nta yindi uretse gutwara ibikombe n'iyi kipe.

Ku munsi w'ejo hashize ni bwo AEK Athens yatangaje uyu mukinnyi wumunyarwanda ukina mu kibuga hagati afasha abashaka ibitego, yemeza ko yamaze kumusinyisha.

Hakim Sahabo akaba yavuze ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe ndetse ajyanyemo intego yo kuyifasha kwegukana ibikombe.

Ati "Kuza hano ni agatangaza, birashimishije. Ndishimye cyane. Intego zanjye ni ugutwara buri kimwe, gutsinda buri mukino nkatwara ibikombe."

Sahabo yerekeje muri iyi kipe imuguze muri Standard de Liege yo mu Bubiligi, bivugwa ko yamutanzeho miliyoni 1,5 y'Amayero.

Sahabo akaba asanze iyi kipe iri ku mwanya wa mbere n'amanota 45.

Uyu mukinnyi umaze guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda inshuro icyenda, yakinnye muri Standard de Liège imikino 34, gusa ntabwo yagiye abona umwanya uhoraho wo gukina.

Hakim Sahabo yamaze kwerekeza muri AEK Athens



Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-hakim-sahano-nyuma-yo-gusinyira-ikipe-nshya.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)