Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanya-Israel n'abahagarariye Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano 'The Security Summit'. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama yateranye ku wa Gatatu, ibera i Kigali. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Afurika n'Uburasirazuba bwo Hagati bushya'

Senateri Ted Cruz, w'Umu-Républicain, Senateri Jacky Rosen, Umu-Démocrate n'uwahoze ari Umujyanama wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu by'umutekano kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Robert O'Brien ni bamwe mu batanze ibiganiro muri iyo nama bifashishije iyakure.

Abateguye iyo nama babwiye Ikinyamakuru The Times of Israel ko yari igamije gushakisha uburyo Afurika yashyirwa ku isonga nk'ahantu hakurikiraho mu gushimangira ubufatanye bwa dipolomasi n'ubw'inyungu rusange hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, aho u Rwanda rwagaragajwe nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi muri uwo murongo.

Iyo nama yagaragaje icyerekezo cya dipolomasi n'imikoranire ishingiye ku ngamba, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizazana ubunararibonye mu by'ingamba n'ubuyobozi ku rwego mpuzamahanga, Israel igatanga ubumenyi mu by'umutekano n'ubushobozi mu guhanga ibishya, naho u Rwanda rukagira uruhare nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi w'ibihugu by'Abarabu ndetse rukaba n'irembo ku bindi bihugu bya Afurika.

Muri iki gikorwa hatanzwe ibiganiro bine by'ingenzi birimo icyagarutse ku bigomba kwibandwaho 'Strategic Foundation' hagati y'ibihugu byose, icyagarutse ku rwibutso n'ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro nzima, imiterere y'umutekano mu Karere n'ubufatanye bushingiye ku ngamba cyitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda hamwe n'uwahoze ari Intumwa Idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ako karere.

Hari kandi icyagarutse ku guhanga ibishya no ku gitabo cya Start Up Nation cyatanzwe na Saul Singer wacyanditse na Wendy Singer washinze Umuryango Start-Up Nation Central ugamije guteza imbere ibijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo muri Israel.

Ku mugoroba wo ku 19 Gashyantare 2026, Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Senateri Daines 'baganiriye ku guteza imbere ubufatanye bw'u Rwanda na Amerika, umutekano w'Akarere ndetse no ku mahirwe ajyanye no kwagura ubufatanye mu by'ubukungu.'

Umukuru w'Igihugu kandi yanakiriye Perezida w'Icyubahiro w'Umuryango uharanira isigasirwa ry'Inyungu za Israel muri Amerika, AIPAC, Lee Rosenberg, Umwanditsi Saul Singer, wanditse ibitabo 'Start-Up Nation' na 'The Genius of Israel' bigaruka kuri Israel.

Start-Up Nation ni igitabo kigaragaza uburyo Israel nk'igihugu gito cyari gifite umutungo utari mwinshi yabashije kuba igihangange mu bijyanye no guhanga ibishya no kwihangira imirimo.

Ni mu gihe The Genius of Israel ari igitabo cyibanda ku muco wa Israel wo guhanga ibishya, kikagaruka ku muco w'Abanya-Israel, imbogamizi iki gihugu cyahuye na zo n'indangagaciro zafashije iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kuba ikimenyabose mu bijyanye n'ikoranabuhanga rihambaye n'ubucuruzi burishingiyeho.

Perezida Kagame yanakiriye Wendy Singer wabaye Umuyobozi Mukuru wa AIPAC muri Israel n'itsinda bari kumwe.

Village Urugwiro yakomeje iti 'Baganiriye ku gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ibijyanye no guhanga ibishya, kwihangira imirimo n'ikoranabuhanga.'

U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye haba uburezi, ubucuruzi, ubuzima, umutekano n'ibindi.

Ubucuruzi bw'ibicuruzwa na serivisi hagati y'u Rwanda na Amerika mu 2024 bwari bufite agaciro ka miliyoni 368,9$, aho ibicuruzwa byahererekanyijwe n'impande zombi bifite agaciro ka miliyoni 74,9$ n'aho serivisi zikiharira miliyoni 294$.

Ku wa 5 Ukuboza 2025 na bwo u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$, akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw'ubuzima mu Rwanda.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i i Washington D.C muri Amerika.

Mu Ukwakira 2025 kandi Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yahuriye i Washington n'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingufu, Chris Wright, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu guhanga ibishya mu rwego rw'ingufu, ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire, gaz karemano ndetse n'icukurwa n'itunganywa ry'amabuye y'agaciro y'ingenzi.

AIPAC yo ni umuryango ukomeye, ugizwe n'abantu bavuga rikumvikana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yashinzwe mu 1951, igira inama ngarukamwaka, aho abifuza kuyobora Amerika bagaragariza uburyo bazabanira Israel cyangwa ibihugu bifite aho bihurira na yo.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na Israel bifatanya muri byinshi mu nzego zitandukanye nk'ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima, umutekano, ishoramari n'ubuhinzi.

Mu bijyanye n'umutekano, u Rwanda na Israel bifitanye umubano wihariye ushingiye ku guharanira amahoro n'umutekano mu gihe Isi ihanganye n'ibibazo byinshi.

Harimo gufatanya mu mahugurwa, gusangira ubumenyi no gushyira hamwe mu rwego rwo guteza imbere umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Inama yiga ku mutekano yahuje abahagarariye Amerika, Israel na Afurika bahuriye mu Rwanda

Perezida Kagame yaganiriye n'abo muri Amerika ku gufatanya mu nzego zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubukungu

Perezida Kagame yakiriye itsinda rya AIPAC baganira ku guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo no guhanga ibishya

Perezida Kagame aherutse kwakira abayobozi batandukanye bo muri Amerika bari i Kigali mu Rwanda



Source : https://rushyashya.net/abahagarariye-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-abanya-israel-nabahagarariye-afurika-bahuriye-mu-rwanda-mu-nama-yiga-ku-mutekano-the-security-summit/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)