Yemeye ibyaha bibiri ibindi abitera utwatsi! DJ Toxxyk yongeye kugezwa imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza nshinjabyaha ruregwamo Ishimwe Arnaud De Bosch wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Toxxyk.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bine birimo gukoresha ibiyobyabwenge, guhunga umaze guteza impanuka, kwanga gupimwa ibisindisha n'icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Urubanza rwabereye mu cyumba cya mbere cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, mu mutuzo n'umutekano ucungiwe hafi.

Perezida w'inteko iburanisha yasobanuye ko uru rubanza rureba ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo, atari urubanza mu mizi, asaba impande zombi kugaragaza impamvu zibishimangira.

Imbere y'Urukiko, DJ Toxxyk yemeye ibyaha bibiri birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake no guhunga umaze guteza impanuka, ariko ahakana gukoresha ibiyobyabwenge no kwanga gupimwa ibisindisha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 20 Ukuboza 2025, yagonze umupolisi kuri peyaje akamutwara mu mapine metero zigera kuri 50, mbere yo guhungira mu karere ka Karongi aho yafatiwe.

Bwongeyeho ko mu rugo rwe hasanzwe udupfunyika tw'urumogi, ndetse ko yigeze kwemera mu Bugenzacyaha ko yatangiye kurukoresha kuva mu 2021.

DJ Toxxyk yireguye avuga ko yahunze kubera impungenge z'umutekano we, anavuga ko atigeze yanga gupimwa kuko aho yafatiwe hapimwe basanga nta nzoga yari yanyoye. Yongeyeho ko ibyavuzwe ku biyobyabwenge yabihimbiwe, asaba ko yaburana adafunze.

Abunganizi be bashimangiye ko ubusabe bw'uko ari uko umuntu waburana adafunze, basaba ko yakurikiranwa ari hanze hashyizweho amabwiriza arimo gufatirwa ibyangombwa no kutarenga akarere.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwasabye ko yafungwa by'agateganyo iminsi 30 kubera uburemere bw'ibyaha akurikiranyweho.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwapfundikiye urubanza rutangaza ko icyemezo kizasomwa ku wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026 saa munani.

Dj Toxxyk yemeye ibyaha bibiri mu byo aregwa



Source : http://isimbi.rw/yemeye-ibyaha-bibiri-ibindi-abitera-utwatsi-dj-toxxyk-yongeye-kugezwa-imbere-y.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)