Mu mukino w'umunsi wa 29 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26, Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yombi yanganyije 1-1.
APR FC yari yasuye Rayon Sports ntabwo yari ifite abakinnyi bayo babiri b'inkingi za mwamba, Ronald Ssekiganda ufite imvune na Niyigena Clement wabanje ku ntebe y'abasimbura kuko ari bwo agikiruka imvune atameze neza 100%.
Ku munota wa kabiri w'umukino, Hakizimana Adolphe yarokoye APR FC akuramo kufura yari itewe na Ndayishimiye Richard ku ikosa Niyomugabo Claude yari akoreye Aziz Bassane, umupira wagiye muri koruneri yatewe neza maze Bigirimana Abedi ashyiraho umutwe ariko umupira ukubita igiti cy'izamu.
Dauda yagerageje ishoti ku munota wa 12 ariko rinyura hanze y'izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olivier wa Rayon Sports.
Muri iyi minota, umukino warimo ukinirwa mu kibuga hagati cyane, ku munota wa 18 Uwumukiza Obedi yagerageje ishoti ariko umupira uruhukira mu ntoki z'umunyezamu Hakizimana Adolphe.
Seidu Yussif Dauda yongeye kugerageza ishoti ku munota wa 19 ariko umupira unyura hanze y'izamu rya Rayon Sports.
Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 22 ku mupira wacomekewe Tambwe Gloire ariko ananirwa kuwushyira mu izamu, ufatwa na Hakizimana Adolphe.
APR FC wabonaga irimo irushwa na Rayon Sports, ku makosa y'ubwugarizi bwayo, Ndikumana Asman yayitsindiye igitego cya mbere ku munota wa 32.
APR FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 41 gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara kuri penaliti ku ikosa ryari ryari rikorewe Byiringiro Gilbert. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.
Ku munota wa 55, Likau yagerageje ishoti ariko Adolphe awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
APR FC ku munota wa 63, yakoze impinduka 2, Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka bavuyemo hinjiramo Memel Dao na Denis Omedi.
Ku munota wa 65, Cheikh Djibril Ouattara yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu nyuma yo gucenga Ganijuru Elie ariko Denis Omedi ananirwa gushyira mu izamu.
Ku munota wa 75, Rayon Sports yakoze impinduka maze Faustin Kitoko Likau na Ndikumana Asman bavuyemo maze hinjiramo Mugisha Didier na Habimana Yves.
Ku munota wa 87,William Togui Mel yasimbuwe na Mamadou Sy. Umukino warangiye ari 1-1.
Munganya uyu mukino APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n'amanota 56 n'aho Rayon Sports iguma ku wa kane n'amanota 48.
11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Kwizera Olivier, Uwumukiza Obedi, Ganijuru Ishimwe Elie, Tshimanga Ramazani, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richard, Likau Faustin Kitoko, Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire, Aziz Bassane na Ndikumana Asman
APR FC: Hakizimana Adolphe, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Abdul, Nshimiyimana Yunusu, Seidu Yussif Dauda, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Hakim Kiwanuka, William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanganyije-na-rayon-sports-muri-stade-amahoro.html