Twinjirane muri filime 'The Battle of Bisesero' nyiramubande y'Isi ku byabereye mu Bisesero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo ni bwo hamuritswe ku mugaragaro filime yiswe 'The Battle of Bisesero' igiye kongera gutuma Isi isubiza amaso inyuma ku gice kibabaje cyane mu mateka y'u Rwanda, yibanda ku bwicanyi bwabereye i Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime iteganyijwe gusohoka mu gihe kiri imbere, ikaba iri gukorwa n'abahanzi n'abakora sinema bo hirya no hino muri Afurika, igashyira imbere inkuru z'ubutwari, kwihangana no gukomeza kubaho n'ubwo habaye ibihe bikomeye.

Agace ka Bisesero, kuri ubu gaherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y'Iburengerazuba, kazwi nk'akabereyemo ubwicanyi bukabije, ariko kandi kakaba n'ahagaragaye urugero rukomeye rw'Abatutsi bahisemo kwirwanaho aho gutegereza gupfa.

Ku misozi ya Muyira n'ahandi, abarokotse barwanye inshuro nyinshi n'interahamwe mu gihe bari bategereje ubutabazi bw'Inkotanyi zagombaga kuva mu Burasirazuba zikajya mu Burengerazuba.

Abatunganyije iyi filime bavuga ko intego nyamukuru ari ugukomeza guteza imbere inkuru zivugwa n'Abanyafurika ubwabo, bakagaragaza amateka mu kuri, mu bwitonzi no mu nshingano z'indangagaciro.

Bifuza kandi ko urubyiruko rw'Abanyafurika rwumva ko ari rwo rukwiye kuba umurinzi w'amateka yarwo.

Iyi filime iyobowe n'umunya-Afurika y'Epfo Mandla Dube, uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga.
Umunyarwanda Joël Karekezi, wamamaye kubera filime 'The Mercy of the Jungle 'yatsindiye igihembo muri FESPACO, na we yagize uruhare mu kwandika inyandiko shingiro yayo afatanyije n'Umunya-Nigeria Ema Edosio-Deelen.

Inkuru igaruka ku mukobwa muto n'umubyeyi we, bagaragaza urugamba rwo kubaho mu bihe by'akaga.

Umukinnyi w'icyamamare Wale Ojo wahawemo izina rya Aminadabu Birara akina nk' intwari nyakuri yayoboye Abatutsi b'i Bisesero bahisemo kwirwanaho n'ubwo bari bake kandi badafite intwaro zihagije.

Hagiye gusohoka filime 'Battle of Bisesero'



Source : http://isimbi.rw/twinjirane-muri-filime-the-battle-of-bisesero-nyiramubande-y-isi-ku-byabereye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)