Umuhanzi Okkama yatangaje ko bitewe n'ingorane zikomeye yahuye nazo mu gihe cyashize byatumye adashobora kongera kwirundurira mu byo gusinya muri label runaka.
Mu kiganiro na ISIMBI, Okkama yavuze ko niba hari ikintu cyo kwitondera muri iki gihe ku muhanzi harimo no gushyira umukono ku masezerano ya label (inzu ireberera inyungu z'abahanzi) runaka utabanje kureba neza intego zayo n'icyo izamugezaho bijyanye naho yifuza kugera.
Ati "Label nabanje gusinyira mu gihe gito yampaye amasomo yo kuzagenderaho igihe cyose nkiri muri uru ruganda rw'umuziki. Niba hari ikintu cyo kwitondera ni ugusinya muri label kuko rimwe na rimwe wisanga yakudindije bitabaho."
'Label nyinshi zo mu Rwanda zifite amafaranga zakuzamura mu buryo by'amafaranga nabyo bidashamaje ariko urebye ibyo kuguteza imbere no kukumenyekanisha nk'umuhanzi usanga nta buryo buhamye buhari.'
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo atangaza ibi bidakuraho amahirwe yo kuba yasinya muri label mu gihe yaba abonye ihura n'ibyo yifuza bitamubuza kujya mu biganiro by'imikoranire nayo.
Kuri ubu Okkama ufite itsinda bafatanya mu gukora umuziki we, ari mu bikorwa bisoza imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo zose zigize EP ye yise 'Nyamabara' yamaze gusohoka ndetse aherutse no kumvisha abakunzi be.
Yaduhamirije ko mu ntangiriro za Gashyantare ari bwo azashyira ibihangano byose biyiriho ku zindi mbuga zicuruza umuziki.
Source : http://isimbi.rw/iyo-hajemo-ibyo-gusinyira-label-z-ubu-mbitekerezaho-kabiri-_-okkama.html