Nyuma yo kutanyurwa n'umusaruro n'umunyezamu wabo, ikipe ya APR FC y'abagore yamaze gusinyisha umunyezamu wa AS Kigali WFC, Uwamahoro Diane.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iki gitekerezo cyaje nyuma y'uko APR WFC yanganyije ibitego 2-2 na Forever Girls Football Club mu mukino wabaye tariki ya 6 Ukuboza 2025, ibintu bashinja umunyezamu wabo Maombi Joanna utarasoje uyu mukino kuko yaje guhita asimbuzwa nyuma yo gutuma ikipe yishyurwa ibitego bibiri.
Abatoza ba APR WFC barimo umutoza mukuru Robert Mayanja ndetse n'umutoza w'abanyezamu, Ndoli Jean Claude baricaye batekereza ku bisubizo babona basanga Uwamahoro Diane ari we wabafasha.
Bahise batangira ibiganiro n'uyu munyezamu ndetse barumvikana, ejo hashize ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026 ni bwo uyu munyezamu yabonye urupapuro rumurekura 'Release letter', ubu akaba ari umukinnyi wa APR FC.
Ikipe ya APR WFC ikaba yarasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 5 n'amanota 18 mu gihe Police WFC ya mbere ifite 27.
Source : http://isimbi.rw/apr-wfc-yibitseho-umunyezamu-wa-as-kigali.html