Nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritangaje ko ryamaze gutandukana n'umutoza w'ikipe y'igihugu, Adel Amrouche, yahise agana FIFA aho ashaka ko yishyurwa amezi yose yari asigaye ku masezerano.
Tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rivuga ko yatandukanye na Adel Amrouche kuko hari ibyo atubahirije.
Icyo gihe yagize iti "yahagaritswe mu nshingano ze nk'umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'Abagabo.'
Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y'akazi nk'uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y'amasezerano y'umurimo.'
FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y'uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n'iyi ngingo mu gihe nyacyo.'
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Adel Amrouche ashinjwa guta akazi akigira iwabo nk'aho yakabaye ari mu Rwanda akurikirana abakinnyi bakina muri shampiyona, ikindi ni uko hari raporo y'akazi atigeze atanga.
Abegereye uyu mutoza ukomoka muri Algeria, bavuga ko we ntacyo yishinja ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo bari bamusohoye mu nzu ndetse agerageza kugira bamwe mu bakoresha be abimenyesha ariko ntibyagira icyo bitanga ahitamo kwigendera, anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe.
Akaba yamaze gutanga ikirego muri FIFA aho aregera imishahara y'amezi 14 yari asigaye ku masezerano y'imyaka 2 yasinye muri Gashyantare 2025.
Amakuru avuga ko umushahara we wari ibihumbi 25 by'amadorali ni ukuvuga arishyuza ibihumbi 350 by'amadorali, ni arenga miliyoni 500 Frw aya ashobora kwiyongeraho n'indishyi z'akababaro kubera kwirukanwa binyuranyije n'amategeko.
Muri 2018, FERWAFA yategetswe na FIFA kwishyura Jonathan McKinstry miliyoni 150 Frw kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko.
Source : http://isimbi.rw/arishyuza-arenga-miliyoni-500-frw-ari-ferwafa-na-adel-amrouche-ni-inde-wigiza.html