Uko Nicole Musoni yagowe n'umukunzi we Misteak #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nicole Musoni, umaze kumenyekana cyane mu gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, yahishuye ko bitari byoroshye kuri we guhuza n'umukunzi we Mistaek mu mushinga w'album bahuriyeho, bitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ibi Musoni yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse ku miyoboro yabo ya YouTube, aho bombi bari bagamije gusubiza ibibazo by'abafana babo, by'umwihariko ibirebana n'urukundo rwabo ndetse n'ibikorwa by'umuziki wabo.

Muri icyo kiganiro, Mistaek yabajije Musoni uko yabonye gukorana na we kuri album yabo, undi ashimangira ko byamusabye kwihangana no kwiga byinshi bishya.

Musoni yavuze ko impamvu nyamukuru byamugoye ari uko we asanzwe akora injyana zitandukanye n'iz'uyu muhanzi wanyuze mu Ishuri rya Muzika ry'u Rwanda, uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop na Rap.

Yagize ati 'Wowe wari umuraperi, njyewe nsanzwe nkora izindi njyana. Byabanje kungora kuko byansabaga igihe kinini cyo kubimenyera, ariko na none byampaye amahirwe yo kubona umuziki mu bundi buryo. Gusa nyuma y'igihe narabikunze cyane.'

Iyi album aba bombi bari mu myiteguro yo gushyira ahagaragara bayise 'Twins', bikaba biteganyijwe ko izajya hanze vuba.

Nicole Musoni yatangiriye umuziki we muri Canada, akaba ari umukobwa wa Evariste Musoni, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka Sinarinzi n'Amayobera.

Mistaek, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo 'Ku Cyaro' yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze muri 2022.

Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize nyuma yuko bari bamaze igihe bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye by'umuziki.

Nicole Musoni yavuze ko yagowe n'umukunzi we Mistaek



Source : http://isimbi.rw/uko-nicole-musoni-yagowe-n-umukunzi-we-misteak.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)