Papa wa Queen Cha wari umaze imyaka 30 avura Rayon Sports yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugemana Charles, se w'umuhanzikazi Queen wari umaze imyaka 30 ari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026.

Mugemana Charles akaba yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya CHUK kuva muri Nzeri 2025.

Mugemana Charles yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba baranatwaranye ibikombe bitandukanye birimo n'Igikombe cya CECAFA cyo mu 1998 yakuye hanze akaba ari nayo kipe yonyine rukumbi yo mu Rwanda yabikoze.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Gikundiro yashimiye Mugemana Charles ku myaka 30 amaze ayivura.

Mugemana Charles yari amaze imyaka 30 avura Rayon Sports
Yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame
Yari umubyeyi w'umuhanzikazi Queen Cha



Source : http://isimbi.rw/papa-wa-queen-cha-wari-umaze-imyaka-30-avura-rayon-sports-yitabye-imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)