Umuhanzi w'irindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yambitse impeta umukunzi Retina Nkurunziza bitegura kurushinga.
Mu mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n'uyu mukunzi we bari ahantu ku kirwa, yagaragaje ko yamaze kumwambika impeta ya fiançailles.
Aya mafoto yaherekejwe n'amagambi agira ati 'Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza. Ndagukunda.' Ni amagambo uyu muhanzi yakurikije utumenyetso tw'umutima.
Uyu muhanzi ni bwo bwa mbere ashyize hanze umukobwa bakundana kuva yamenyekana. Amakuru ahari avuga ko uyu yerekanye ari umu-diaspora.
Gusa, mu minsi yashize yari yaketswe amababa ku mubano uri hagati ye na Miss Muheto Nshuti Divine.
Ubwo yamurikaga album ye nshya yise 'Warandamiye' Nkomezi yabajijwe iby'umubano we n'uyu mukobwa cyane ko bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ku mbuga nkoranyambaga mu gusubiza ati 'Ni inshuti yanjye yari yaje [mu gikorwa cyo kumurika album ye], nari natumiye inshuti na we rero yari yajemo. Iby'inkuru z'urukundo muzisibe rwose ntabwo ari byo.'
Prosper Nkomezi wavutse mu 1995, azwiho ubuhanga mu gucuranga piano. Yatangiye umuziki mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Sinzahwema' yamamaye nka 'Amamara'.
Source : http://isimbi.rw/umutima-wanjye-waguhisemo-ijuru-rirabyemeza-nkomezi-prosper-nyuma-yo-kwambika.html