Uretse umusaruro mubi, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryananiwe kwihanganira umutoza Adel Amrouche kuba hari abakinnyi yaciye mu ikipe y'Igihugu no kuba igihe kinini aba atari mu Rwanda ngo akurikirane abakinnyi muri shampiyona ngo amenye abo azahamagara, bahitamo kumusezerera.
Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Adel Amrouche 'yahagaritswe mu nshingano ze nk'umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'Abagabo.'
Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y'akazi nk'uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y'amasezerano y'umurimo.'
FERWAFA ivuga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y'uko hafatwa iki cyemezo' ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga 'andi makuru arebana n'iyi ngingo mu gihe nyacyo.'
Kuva FERWAFA ibonye ubuyobozi bushya mu mpera za Kanama 2025, mu mezi abiri yakurikiyeho byatangiye kuvugwa ko Amrouche azirukanwa, ariko hakavugwa ko mu masezerano ye harimo ko umusaruro we ugomba gutangira kurebwaho mu mwaka wa kabiri.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko atigeze ahuza ba Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice cyane ko nyuma y'umukino wa kabiri yatoje yahise avuga ati "Hari ibyo tutazihanganira bigomba guhinduka."
Aha harimo imipangire y'Ikipe y'Igihugu ndetse no kuba hari abakinnyi yaciye mu Mavubi barimo Hakim Sahabo na Samuel Gueulette.
Bivugwa ko kandi ikindi FERWAFA itishimiye ari uburyo uyu mugabo igihe kinini aba atari mu Rwanda ahubwo aba yigendeye akagaruka aje guhamagara ikipe y'Igihugu, mu gihe yakabaye ahari ngo anakurikirane abakinnyi.
Amrouche yagizwe Umutoza w'Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y'imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe mu gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.
Ibyo byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C yasanze ruyoboye mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.
Uyu mutoza wari wasimbuye Frank Torsten Spittler utarongereye amasezerano, yirukanywe mu gihe Ikipe y'Igihugu izakina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe naho amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2027 agakurikiraho nyuma muri uyu mwaka.
Source : http://isimbi.rw/ibyo-ferwafa-ishinja-adel-amrouche-byanatumye-yirukanwa.html