Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yavuze ko atazi icyo Pom Pom bisobanuye ahubwo yatunguwe no kubona abantu bamutuka kubera iyi ndirimbo.
Tariki ya 2 Mutarama 2026 ni bwo Bruce Melodie yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz bise 'Pom Pom', indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi b'uyu muhanzi.
Hagiye habaho 'Challenge' abantu bakifata amashusho barimo baririmba iyi ndirimbo, benshi baje gutungurwa no kubona Theo Bosebabireba ari muri abo bantu bayiririmbye.
Muri aya mashusho yashyize kuri Tiktok, abantu baramututse bamubaza uburyo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ashobora kuririmba indirimbo z'Isi noneho zinarimo ibishegu.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Theo Bosebabireba yavuze ko we yumvise iryoshye ahitamo na we kuyiririmba ariko akaba atari azi icyo bisobanuye.
Ati 'Njye nta nubwo, none se Pom Pom ni uruhe rurimi? Ni ikinyarwanda? Mu ndimi ziri ku Isi ni uruhe? Njye naririmbye umuziki kuko nkunda umuziki numvise ako kantu karyoshye, ngo 'Niwemera Pom Pom', numva kararyoshye ariko si nari nzi icyo bisobanura pe, noneho mbishyize kuri Tiktok yanjye mbona abantu bari kuntuka ariko bantuka nkabna ibitutsi biriyongera n'abankurikira (followers) bariyongera.'
Yakomeje avuga ko we atari azi icyo isobanura yumva arayikunze kimwe n'uko yumva indirimbo ya Rihanna ikarangira kandi atumva icyongereza.
Source : http://isimbi.rw/theo-bosebabireba-yasobanuye-impamvu-yaririmbye-pom-pom-ya-melodie-yatumye.html