Isimbi Model yasabye abagore bategereje urubyaro gukomera bizeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isimbi Model, yahumurije abagore bamaze igihe bategereje kubona urubyaro, abasaba kudacika intege no gukomeza kwizera isezerano ry'Imana ubwo yahishuraga ko yamaze imyaka irindwi arutegereje.

Uyu mugore, umaze kumenyekana mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, yanyujije ubutumwa bwe ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko nubwo yamaze imyaka irindwi, atigeze areka kwizera ko Imana izamusohoza isezerano yamuhaye.

Yavuze ko uburambe yanyuzemo bumufasha gusobanukirwa n'agahinda, gushidikanya n'amarira abagore benshi bahura na byo mu rugendo rwo gutegereza urubyaro.

Ati 'Ku bagore bagitegereje, ndababona. Nzi ububabare, ugushidikanya n'amarira muririra mu mitima. Ntimucike intege. Iyo Imana yashyize icyifuzo mu mutima wawe, ntabwo ijya ikwibagirwa.'

Isimbi Vestine wamenyekanye cyane nka Isimbi Model yakomeje asobanura ko urugamba rwo kubura umwana rutari rworoshye, ariko yakomeje kugendana icyizere n'isezerano ry'Imana.

Yavuze ko hari igihe yasengaga afite icyizere, akanarira mu bwiru, ariko mu ruhame agahagarara agaseka, agahitamo gukomeza kwizera nubwo hari ibihe byamugoraga.

Ati 'Mu myaka irindwi nategereje, icyizere cyanjye cyarazamukaga kikongera kigabanuka, ariko byari bihagije. Nagendanye isezerano igihe kinini mbere y'uko ntwita uyu mwana, none ubu mpagaze hano mpanya icyo Imana ishobora gukora.'

Yanasanishije ubuhamya bwe n'ijambo ryo muri Bibiliya Yera, mu Umubwiriza 3:11 rigira riti: 'Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo.' Asaba abagore batarabona urubyaro gukomeza gutegereza Imana batacitse intege, kuko gutegereza bayiringiye bitajya biba imfabusa.

Isimbi yasabye abagore babuze urubyaro gutegereza bihanganye



Source : http://isimbi.rw/isimbi-model-yasabye-abagore-bategereje-urubyaro-gukomera-bizeye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)