Diamond Platnumz arashinjwa gutererana uwamugiraga inama uri mu mage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore w'uwahoze ari umujyanama w'umuhanzi, Diamond Platnumz, witwa Said Mkubwa Fella, aramushinja kumutererana nyuma y'uko umugabo we atangiye guhangana n'indwara ikomeye.

Umufasha wa Mkubwa Fella, Sweet Fella ni we watangaje aya makuru, avuga ko yafashe icyemezo cyo kubivugira mu ruhame nyuma yo kubona ko abantu benshi bari barigeze kugirana umubano wa hafi n'umugabo we bamwihoreye burundu.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru Mwananchi, Sweet yagize ati 'Abenshi batekereza ko Diamond Platnumz ari we uri kwita kuri byose, nyamara si byo. Nahisemo kuvuga ibi kugira ngo abantu bamenye ko ndi kurwana jyenyine ngo umugabo wanjye abone ubuvuzi bukwiye.'

Ku bijyanye na Diamond Platnumz, Sweet Fella yemeye ko yamufashije mu rugendo rwo kujya kwivuriza mu Buhinde umwaka ushize, agaragaza ko amushimira byimazeyo kuri iyo nkunga.

Ariko avuga ko nyuma yaho nta yindi mfashanyo yongeye kuboneka. Ati 'Diamond azi neza ko Fella arwaye. Yadufashije kugera mu Buhinde, ariko nyuma haciyeho yaracecetse pe. Numvaga hari ibirenzeho byashobokaga.'

Sweet Fella yanagarutse ku bihe byashize, agaragaza itandukaniro rikomeye hagati y'igihe umugabo we yari muzima neza n'ubu arwaye.

Yagize ati 'Ubwo yari muzima telephone ye ntiyigeze iceceke gusona. Bamuhamagara nijoro, bakamuhamagara mu rukerera. Iyo batamubonaga, bahamagaraga nanjye ngo mumukangure. Ubu byose byarahindutse, nta n'umwe ukimuhamagara.'

Yongeyeho ko ubu ari we witanga wenyine ikiguzi cyose cy'ubuvuzi bwa Mkubwa Fella, nubwo uyu mugabo yagize uruhare runini mu guteza imbere impano n'imyuga y'abantu batandukanye mu ruganda rw'imyidagaduro muri Tanzania.

Uyu muryango usaba inkunga n'ubufatanye bw'abafite umutima mwiza, kugira ngo Mkubwa Fella akomeze kubona ubuvuzi bukenewe muri ibi bihe bikomeye.

Said ararembye
Diamond Platnumz arashinjwa gutererana uwari umujyanama we



Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-arashinjwa-gutererana-uwamugiraga-inama-uri-mu-mage.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)