Nyuma y'uko Bruce Melodie atangaje ko agiye guhurira na The Ben mu bitaramo bizengurika igihugu, uyu muhanzi yabiteye utwatsi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, Bruce Melodie yavuze ko agiye gukora igitaramo yise "2026 Summer Country Tour".
Ni igitaramo yavuze ko azahuriramo na The Ben baherukaga guhurira mu gitaramo The Nu-Year Groove cya The Ben cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2026.
Bruce Melodie akaba yavuze ko amakuru arambuye kuri iki gitaramo azajya hanze mu minsi ya vuba.
The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yahakanye iby'iki gitaramo avuga ko ari ibihuha.
Yifashishije "affiche" y'iki gitaramo yagize ati "ni ibihuha."
Aba bombi baheruka guhurira mu gitaramo The Nu-Year Groove cyasize impaka nyinshi aho bamwe bavugaga ko The Ben yabapfunyikiye, ndetse na nyuma ku mbuga nkoranyambaga igitaramo cyari The Ben asa n'usebywa nubwo igitaramo cyari icye, amakuru aturuka hafi ya The Ben avuga ko byamubabaje cyane ku buryo yafashe umwanzuro wo kwikura muri iki gitaramo cya Melodie cyane ko yaketse ko ibyamubayeho bifite aho bihuriye na Melodie.
Amakuru avuga ko kugira ngo Bruce Melodie yemere kuririmba mu gitaramo The Nu-Year Groove cya The Ben ari uko uyu muhanzi basinyanye amasezerano ko na we agomba kuzaza kumufasha muri ibi bitaramo bye bizenguruka igihugu.
Source : http://isimbi.rw/the-ben-yateye-utwatsi-bruce-melodie-kuki-yisubiyeho.html