.
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry ari mu gahinda ko kubura se umubyara witabye Imana azize uburwayi, Jean Pierre Ferry.
Mu itangazo ryasohowe na Rayon Sports, ryihanganisha umutoza mukuru wayo Bruno Ferry mu bihe arimo bitoroshye byo kubura umubyeyi we.
Yitabye Imana nyuma y'iminsi mike Bruno Ferry avuye iwabo mu Bufaransa kumureba kuko yari arwaye.
Bruno Ferry yageze mu Rwanda ku wa Kane w'iki cyumweru aho yari aje gutoza umukino wa Al Hilal wabaye ku wa Gatnu ikabatsinda 4-0.
Tariki ya 17 Ukuboza 2025 ni bwo Bruno Ferry yagizwe umutoza wa Rayon Sports, ni nyuma y'uko iyi kipe yari yatandukanye na Afhamia Lotfi.
Jean Pierre Ferry, se wa Bruno Ferry yitabye Imana
Umutoza wa Rayon Sports ari mu gahinda
Source : http://isimbi.rw/se-w-umutoza-wa-rayon-sports-yitabye-imana.html