Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko ateganya gukora ibitaramo bizenguruka Intara zitandukanye z'u Rwanda mu mpeshyi bizamuhuriza ku rubyiniro na The Ben, mu rugendo rugamije kwegera abakunzi b'umuziki no gukomeza kuzamura umuziki nyarwanda mu gihugu hose.
Ibi Bruce Melodie yabitangaje ku wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko intego nyamukuru ari ugushimisha abafana babo no kugaragaza ko umuziki nyarwanda ushobora kugera kuri bose, hatitawe ku hantu umuntu aherereye.
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo ibi bitaramo byamaze kwemezwa ku mugaragaro, hakiri kare gutangaza aho bizabera nyiri izina n'igihe nyacyo bizatangirira, ariko yemeza ko imyiteguro yatangiye kandi iri kugenda neza.
Yongeyeho ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo guhurira mu gitaramo cya 'The Nu Year Groove' cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.
Iki gitaramo baherutse guhuriramo cyasize impaka nyinshi mu bafana, hibazwa uwatanze ikosora ridasanzwe kurusha undi, bituma benshi basaba ko bongera bagahurira ku rubyiniro bakongera guca izo mpaka.
Ibi bitaramo bishya bivuze ko icyifuzo cy'abafana cyasubijwe, bikaba bitegerejweho gutanga ishusho nshya y'ubufatanye mu muziki nyarwanda.
Bruce Melodie yatangaje ko uru rugendo ruzazenguruka Intara enye zigize igihugu, rwiswe '2026 Summer Country Tour' rwaturutse ku bwumvikane no kubahana nk'abahanzi bakomeye bafite inshingano zo guha abafana ibyiza.
Yanavuze ko ibi bitaramo atari iby'igihe gito gusa, kuko ateganya ko byazajya biba ngarukamwaka, bikazaba urubuga ruhoraho rwo kwegera abafana bo hirya no hino mu gihugu. Yongeyeho ko amakuru arambuye kuri ibi bitaramo azatangazwa vuba.
Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-na-the-ben-bagiye-kuzengurukana-igihugu.html