Police FC yamaze gutiza Rayon Sports, rutahizamu Mugisha Didier utarimo ukoreshwa muri iyi minsi.
Mu itangazo Rayon Sports yashyize hanze yavuze ko uyu mukinnyi ari uwa Rayon Sports mu gihe kingana n'amezi 6..
Aje nyuma y'uko nyuma yo kongera amasezerano atigeze yisanga mu mikinire y'umutoza Ben Moussa.
Akaba yarahisemo kuzana Rudasingwa Prince avuye muri AS Kigali akaba yabisikanye na Mugisha Didier wagiye muri Rayon Sports.
Mugisha Didier akaba aheruka kongera amasezerano y'imyaka 2 muri Police FC akaba amaze kuyikinira amezi 6, akaba asigajemo umwaka n'igice akaba agiye gukina amezi 6 muri Rayon Sports azayigarukamo mu mwaka utaha w'imikino.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatiye-rutahizamu-police-fc.html