Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yavuze ko nta kibazo afite kuba uwamurebereraga inyungu, Lubega Roger, agifite ku mubiri we tattoo yanditseho izina rye nibwo bombi batandukanye mu kazi.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri Uganda, Spice Diana yavuze ko adafite ikibazo na gito kuri iyo tatou, agaragaza ko atari ibintu bimubangamira na gato.
Yasobanuye ko Roger yayishyizeho bitewe n'urukundo yari amufitiye, kandi ko kuba batagikorana bitamuha uburenganzira bwo kumutegeka icyo akora ku mubiri we.
Aho yagize ati 'Ni icyemezo cye. Iyo wakoze ikintu ugikoreye urukundo ufitiye umuntu kandi uwo muntu atarakubabaje, urukundo ntiruhita rushira.'
'Niba hari igihe byagera aho umubabaro utuma uyikuraho, na byo ni amahitamo yawe. Si njye wagombaga kubimutegeka kuko sinigeze mbyuka mu gitondo musabe gushyiraho iyo tatou.'
Uyu muhanzikazi yanongeyeho ko kuba uyu mugabo yakiyandika ku mubiri we izina rye ari ikintu cyiza kandi gituruka ku mutima ukunze.Yagaragaje ko atabona impamvu byahinduka intandaro y'amakimbirane nyuma yo gutandukana mu kazi.
Mu cyumweru gishize, nibwo Spice Diana yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye burundu na Manager Roger, bagabana imitungo n'uburenganzira ku bihangano byabo, anatangaza ko yamaze kubona ubuyobozi bushya buzamufasha gukomeza urugendo rwe rw'umuziki.
Mu myaka ibiri ishize, Lubega Roger yari yarishushanyijeho izina rya Spice Diana ku kuboko kwe kw'ibumoso, akajya arigaragaza ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mafoto n'amashusho yashyiraga hanze.
Mu bihe bitandukanye kandi Spice Diana yagiye agaragara arimo kwerekana iyo tatou mu kiganiro, ayikoresha mu gusubiza abavugaga ko bafitanye amakimbirane mbere yuko batangaza ugutandukana kwabo.
Source : http://isimbi.rw/niwe-bireba-spice-diana-ku-gusaba-uwamurebereraga-inyungu-gusiba-tattoo-ye.html