Umuhanzikazi Bwiza yateguje abakunzi be urugendo rw'ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi mu kumenyekanisha album ye ya gatatu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 ni bwo umuhanzikazi Bwiza Emmerance yifashishije urukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram mu kurarika abakunzi be bari hirya no hino ku isi.
Urugendo rw'ibitaramo byiswe 'Home World Tour 2026' bitezwe ruzarangwa n'ibikorwa byo gutaramira abakunzi n'uyu muhanzikazi baherereye ku mugabane w'u Burayi, Africa, Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Uhujimfura Jean Claude usanzwe areberera inyungu z'uyu muhanzikazi yagaragaje ko urugendo rw'ibitaramo rugiye gikorwa mu rwego guteguza abakunzi be album nshya bagiye gushyira hanze yanitiriwe ibi bitaramo.
Aho yagize ati 'Iyi tour igamije gutuma abantu bitegura album yacu ya gatatu yitwa 'Home', tukaba dushaka guhuza abakunzi ba Bwiza n'ibihangano bye aho bari hose ku Isi.'
Claude yanongeyeho ko nubwo kugeza ubu batari bahitamo itariki nyirizina yo gutangira uru rugendo rw'ibitaramo gusa ko andi makuru baza kuyashyira hanze vuba aha.
Home izaba ibaye album ya gatatu ya Bwiza nyuma y'uko mu mwaka ushize yasohoye iyitwa '25 Shades' yakunzwe cyane.
Source : http://isimbi.rw/bwiza-witegura-gusohora-album-agiye-kuzenguruka-isi.html