Umuyobozi akaba n'utunganya amashusho, Director Sanib yamaze kwemeza ko yamaze kwishyurwa na Kevin Kade yashinjaga kwanga kumwishyura amafaranga y'amashusho yamufatiye mu gitaramo 'Last Night Show' cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2025.
Nk'uko ISIMBI twari twabitangaje mu nkuru yacu ya mbere kuri iki kibazo, Alain Gatera Junior wamamaye nka Director Sanib yari yatangaje ko hashize hafi ibyumweru bitatu atari yahabwa amafaranga ye nubwo yari yagerageje gukora uko ashoboye ngo ikibazo gikemuke mu mahoro.
Director Sanib yavuze ko kugeza ku munsi w'ejo tariki ya 18 Mutarama 2026, ari inshuro nyinshi yagerageje kwishyuza uyu muhanzi mu buryo bwa kivandimwe ariko akirengagizwa harimo n'ubugira kabiri hirengagijwe ubutumwa bwe nkana.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, nibwo uyu muyobozi w'amashusho yahamirije ISIMBI ko yamaze kwishyurwa imbumbe y'amafaranga yose yari aberewemo ndetse ko nta kindi kibazo agifitanye na Kevin Kade magingo aya.
Ati 'Yamaze kunyishyura amafaranga yose yari ambereyemo kandi byakozwe mu bwumvikane mu nyungu z'impande zombi.'
Mbere y'aha , Director Sanib wari warategereje kwishyurwa ibyo yakoreye amaso agahera mu kirere, yari yaburiye Kevin Kade ko mu gihe ikibazo kitakemurwa vuba, guhera ku wa 20 Mutarama 2026 ashobora gutangira gutangaza ku mugaragaro amakuru yose ajyanye n'iki kibazo ndetse no kwitabaza izindi nzego.
Source : http://isimbi.rw/kevin-kade-yamaze-kwishyura-uwamushinjaga-kumwambura.html