IShowSpeed uheruka mu Rwanda yahishuye agahinda yatewe no kwamamara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

IShowSpeed, yatangaje ko kwamamara byamushyize mu bihe bikomeye by'ihungabana ry'amarangamutima, kubera ko izina afite ritamwemerera kugirana umubano usanzwe n'abantu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Darren Watkins Jr. wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed yavuze ko yumva atakibasha kwegera abantu cyangwa kuganira na bo mu bwisanzure, kuko buri gihe babifata mu yindi sura bitewe n'uko azwi.

Yagize ati 'Sinshobora gufasha umuntu, sinshobora kuganira n'umuntu ngo bibe nk'ibisanzwe, buri wese ahora atekereza ibindi.'

Ibi Speed yabivuze nyuma y'aho hakwirakwiye amashusho yafashwe mu rugendo rwe aherutse kugirira mu gihugu cya Maroc, aho yagaragaye aganira n'umugore w'umuzungu wari wishimiye imyambaro ya gakondo yari yambaye.

Mu buryo busa n'urwenya, Speed yamusabye nimero ya telefone, ariko uwo mugore yahise abyanga, atekereza ko ashaka kumutereta.

Nyuma yaho, Speed yasobanuye ko atashakaga kumutereta, ahubwo yarimo agerageza kureba niba hari umuntu wamufata nk'umuntu usanzwe, aho kumubona nk'icyamamare gifite indi migambi irimo no kwifashisha izina rye mu gushaka ko baryamana.

Uyu musore unaheruka mu Rwanda yavuze ko hari abantu bamwe bamwe bamusanga bashaka kumukuraho izina cyangwa kwamamara, mu gihe abandi bantu beza bamwirinda, batinya ko kuganira na we byasobanurwa na rubanda nabi.

Uyu musore w'imyaka 21 yemeye ko ubu buzima bwo kwamamara bwamugizeho ingaruka zikomeye byumwihariko ku gice cy'amarangamutima, nubwo ku ruhande rumwe akomeje kugaragara nk'umuntu wishimye kandi ufite igikundiro akura mu biganiro bye bya 'live streams'.

Mu rugendo rwe muri Maroc, IShowSpeed yakomeje kugaragaza ubugiraneza bwe, aganira n'abantu batandukanye, agura ibintu bitandukanye anatanga impano zirimo iPhone yahaye umufana ufite ubumuga bwo kutabona.

IShowSpeed yavuze ihungabana yatewe no kwamamara



Source : http://isimbi.rw/ishowspeed-uheruka-mu-rwanda-yahishuye-agahinda-yatewe-no-kwamamara.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)