FERWAFA yirukanye ikipe imwe burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafashe umwanzuro wo kwirukana burundu Kirehe FC nyuma yo kumara imyaka 3 ititabira amarushanwa ya FERWAFA.

Ni umwe mu mwanzuro wafatiwe mu nama w'Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

Muri iyi Nteko Rusange imwe mu ngingo yagombaga kwigwaho ni ukwirukana umunyaryango niba ahari, ni ho umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yahise afata ijambo avuga ko amategeko ateganya ko iyo umunyamuryango wa FERWAFA amaze imyaka 2 yikurikiranya atitabira amarushanwa ahagarikwa, yabikora imyaka 3 yikurikiranya ahagita yirukanwa.

Yahise asaba Abanyamuryango ko bakwemeza ko Kirehe FC yakwirukanwa kuko imaze imyaka 3 ititabira amarushanwa ya FERWAFA kuko iheruka gukina mu mwaka w'imikino wa 2021-2022, umwaka ukurikiyeho yariyandikishije ariko ntiyakina.

Kirehe FC ikaba itakinariho kuko yamaze kwivanga n'ikipe ya Etoile del'Est ndetse n'abayobozi barivanga aho akarere ka Kirehe gasigaye gafatanya n'aka Ngomba gutunga iyi kipe ya Etoile del'Est.

Kirehe FC yirukanywe burundu



Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yirukanye-ikipe-imwe-burundu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)