APR FC iraganurira imodoka yayo nshya kuri Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yemeje ko ku mukino wa Super Cup ihuramo na Rayon ari bwo iri bugende bwa mbere mu modoka yayo nshya iheruka kugura.

Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko imodoka yayo nshya ari yo itwara abakinnyi uyu munsi ku mukino wa Super Cup.

Ni imodoka nini cyane ubona ko iri ku rwego rukwiye ikipe nka APR FC.

Ikaba yari itegerejwe cyane n'abakunzi ba APR FC kuva muri Gashyantare 2025 Chairman w'iyi kipe Brig Gen Deo Rusanganwa yavuga ko mu minsi 45 izaba yabonetse.

Gusa muri Nzeri 2025, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabwiye ISIMBI ko bus yatangiye gukorwa ariko uko bifuza ko izaba imeze ari byo byayitindije.

Ati "Bus yo ndibaza ko umuterankunga wacu mukuru ari we MINADEF yatanze 'commande' kandi byarakozwe, gusa habayemo ikibazo, bus twifuzaga ni imodoka ifite uko ikozwe atari iyo bagurisha mu isoko yararangiye gukorwa."

"Ifite ibintu by'ingenzi bigomba kujyamo, igomba gukorwa mu ruganda rero ibyo twabahaye twifuza bizaba biyirimo nibyo byabateye gutinda, ariko ibyo ari byo byose izaza."

APR FC uyu munsi tariki ya 10 Mutarama 2026 irahura na Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino wa Super Cup.

Uyu munsi APR FC iragenda muri bus nshya



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-iraganurira-imodoka-yayo-nshya-kuri-rayon-sports-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)