IShowSpeed yeretswe urukundo rudasanzwe i Kigali, ataka u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

IShowSpeed, yandikiye amateka mu mihanda ya Kigali, ni nyuma yo kwerekwa urukundo rudasanzwe n'abakunzi be aho yavuze ko nta gihugu cyiza nk'u Rwanda yabonye.

Aya magambo yumvikanye mu mashusho acisha kuri channel ye ya Youtube mu buryo bwa 'live' aho agenda yerekana ibikorwa bitandukanye ari gukorera mu bihugu yasuye, mu Rwanda yakurikirwaga n'abantu barenga ibihumbi 87.

IShowSpeed wageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama rishyira ku wa 10 Mutarama 2026, ahita yerekeza i Musanze muri One & Only Gorilla's Nest mu Kinigi aho yaraye.

Yasuye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga akaba yavuze ko mu minsi mike azashyira hanze amashusho y'urugendo rwe mu Birunga.

Nyuma yo gusura ingagi we n'itsinda rye, basuye 'Gorilla Guardians Village' ikigo cy'abahoze ari abahigi muri Pariki kuri ubu biyeguriye kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ndetse bakanigisha amateka y'aka gace n'umuco nyarwanda muri rusange.

Nyuma y'ibyo bikorwa IShowSpeed yerekeje i Kigali aho yahise ajya kuri Club Rafiki ahasanga abafana be benshi bakorana ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo ngororamubiri, kugerageza gukurura moto ebyiri ziri kugenda mu byerekezo bibiri bitandukanye n'ibindi.

Ari kuva kuri Club Rafiki, ni bwo IShowSpeed yavuze ko mu bihugu byose amaze gusura, u Rwanda ruri mu byiza yagezemo ku buryo yumva azanagaruka.

Ati 'Ntabwo ngiye kubeshya u Rwanda mu buzima bwanjye bwose ni cyo gihugu cyiza nagezemo. Reba nka hariya uba uri kureba umusozi. Nagiye hanze y'umujyi, nagiye mu ishyamba ntabwo ndi kubabeshya ni heza. Ibidukikije ni byiza cyane.'

Akomeza ati ' U Rwanda ni rwiza cyane nzagaruka nk'icyumweru mu biruhuko.'

Yakomereje kuri Stade Amahoro, aho yasanze itorero ribyina Kinyarwanda akabyinana na ryo, afatanya n'abakaraza kuvuza ingoma, ndetse azenguruka stade ayereka abari bamukurikiye.

Mu magambo ye yavuze ko Stade Amahoro ari imwe muri stade nziza yagezemo muri Afurika.

Nyuma yerekeje kuri BK Arena aho yasanze bamwe mu bakinnyi ba Basketball bagirana ibihe byiza bakinana uwo mukino. Umwe mu bari mu itsinda rye ubwo yageragezaga gutera umupira mu nkangara, yituye hasi avunika ukuguru.

Yahise yerekeza kuri Zaria Court aho na ho yari ategerejwe n'abafana be benshi, barimo abamuhaye igishushanyo bamukoreye, cake ikoze mu isura ye, akora n'indi mikino ngororamubiri.

IShowSpeed aho yacaga hose yeretswe urukundo kuko yabaga ashagawe n'abamukurikira benshi bagenda bavuga izina rye, ndetse ubwo yavaga kuri Zaria Court yahuye n'umwe mu bafana be wamubonye afatwa n'amaragamutima ararira mu muhanda.

Nyuma y'ibyo yerekeje mu ruhongore ajya kwerekwa uko bakama inka ndetse azimanirwa amata.

Mu masaha abiri n'igice ari gukora live streaming mu Rwanda, yabonye abamukurikira bashya barenga ibihumbi 92.

Yavuze ko ari bo benshi yaba yaragize muri ibi bikorwa bye byo kuzenguruka ibihugu ugereranyije n'uko byari bimeze mu bindi bihugu yasuye.

Yahavuye ajya ahazwi nko mu marange mu Biryogo, aho yagiye kugerageza ibiryo byo mu Rwanda.

IShowSpeed yagiye muri restaurant izwi nko kwa Issa mu Biryogo, aho yahawe Isombe, ubugali, umuceri w'ipilau na brochette.

Muri iyi restaurant yahahuriye n'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ukoresha izina rya Osmarito, aho bakinanye umukino wo kumvana imbaraga (arm wrestling).

IShowSpeed abajijwe n'umwe mu bo yasanze muri iyi restaurant igihe azamara mu Rwanda, yamusubije ko azahamara igihe kuko yahaguze inzu.

Mu Rwanda ibi bikorwa yabikoze yambaye umupira w'ubururu wanditseho u Rwanda mu mugongo ndetse n'umubare karindwi, ibifite aho bihuriye n'umukinnyi w'umupira w'amaguru akunda cyane, Cristiano Ronaldo na we wambara umubare 7 ku myenda akinana.

IShowSpeed yasize inkuru i Kigali



Source : http://isimbi.rw/ishowspeed-yeretswe-urukundo-rudasanzwe-i-kigali-ataka-u-rwanda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)